Babisabwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege nyuma yo kwakira indahiro za Perezida wa RLRC, Havugiyaremye Aimable na Mukeshimana Béata, Visi Perezida w’iyi Komisiyo, ku itariki ya 08 Ugushyingo 2017.
Prof Sam Rugege yavuze ko ibyo yabibasabye kubera ko hari amategeko amwe n’amwe akwiye kuvugururwa.
Agira ati “Hari amategeko dufite twasigiwe n’abakoroni, tuyagira ayacu ariko ahanini ntacyo twayahinduyeho. Ni byiza rero ko twongera kuyasuzuma, tukareba koko niba agihuye n’ibyo Abanyarwanda bifuza, agihuye n’icyerekezo cy’iterambere kuri bose.”
Prof Sama Rugege yakomeje atanga urugero rw’itegeko ryo mu myaka ya 1800 ryabuzaga uburenganzira abagore.
Ati “Hari urubanza duherutse guhura narwo, aho umucamanza yagendeye ku itegeko ryo mu 1800 ryashyizweho n’Ababirigi ryari rigenewe Rwanda-Urundi. Ryavugaga ko umugore atemerewe kugura ikintu cyose nk’ubutaka cyangwa inzu adafite uruhushya rw’umugabo we.”
Akomeza agira ati “Ibyo binyuranyije n’Itegeko Nshinga ryacu rivuga uburinganire, ubwisanzure. Ubundi umuntu ufite amafaranga yakagombye kugura icyo ashaka. Ni yo mpamvu iyi Komisiyo ikwiye kureba amategeko atajyanye n’igihe ikayajonjora akavugururwa.”
Perezida wa RLRC, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko amategeko buri gihe agomba kuvugururwa kubera impamvu zitandukanye.
Ati “Ubundi uko sosiyete igenda itera imbere ibamo n’impinduka, ni ko n’amategeko agomba kujya ahinduka akajyana n’igihe. Tugiye rero gukomeza ubushakashatsi bwimbitse, turebe niba amategeko dufite asubiza ibibazo byaba bihari ni biba ngombwa avugururwe."
Havugiyaremye Aimable afite impamyabumenyi mbanzirizakirenga(Masters) mu mategeko mpuzamahanga.
Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Visi Perezida wa RLRC, aba Komiseri ushinzwe kugira inama Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda, n’indi mirimo itandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|