Ibitaro bya Butaro bigiye kongererwa ubushobozi mu kuvura kanseri

Inama kuri kanserimuri Afurika (AORTIC Conference) yaberaga mu Rwanda irusigiye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo BVGH kizobereye mu kurwanya kanseri.

Minisitiri Dr Diane Gashumba na Jennifer Dent ubwo basinyaga ayo masezerano
Minisitiri Dr Diane Gashumba na Jennifer Dent ubwo basinyaga ayo masezerano

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba n’umuyobozi w’icyo kigo cyo muri Amerika (USA), Jennifer Dent.

Icyo kigo cyiyemeje gufasha ibitaro bya CHUK, CHUB, ibya Kanombe n’ibya Butaro kibyongerera ubushobozi mu bikoresho no mu bushakashatsi kuri kanseri.

Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko mu kuvura kanseri, ubuyobozi bwabyo buvuga ko bakoresha inzobere mu kuvura iyo ndwara zo mu bindi bihugu kuko mu Rwanda nta nzobere zihari.

Ikindi kibazo ngo ni uko muri ibyo bitaro hatari imashini kabuhariwe mu kuvura kanseri, ikoresha imirasire (Rayons X, ibyo bamwe bita gushiririza) bigatuma abarwayi bakeneye iyo servisi boherezwa mu bindi bihugu.

Minisitiri Gashumba yavuze ko ariko ibikubiye muri ayo masezerano basinyanye bizatuma ibyo bibazo bitandukanye bigenda bikemuka.

Agira ati “Tuzakorana n’icyo kigo ku buryo Abanyamerika bazajya baza kongerera ubushobozi abaganga bacu ariko nabo bakajya muri Amerika kwihugura.”

Akomeza agira ati “Muri ayo masezerano kandi harimo ko ikigo BVGH kizakora ubuvugizi kugira ngo biriya bitaro bibone imiti ya kanseri, izanagere ku barwayi idahenze.”

Yongamo ati “Bizatuma tugira ibikoresho by’isuzumiro bihagije bityo abanduye iyo ndwara bamenyekane. Bizadufasha mu bushakashatsi bwimbitse tumenye imibare nyakuri y’abarwaye kanseri bityo byorohe no mu igenamigambi hagamijwe kubitaho.”

Nyuma yo gusinya ayo masezerano azatuma ubuvuzi bwa kanseri mu Rwanda butera imbere bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo gusinya ayo masezerano azatuma ubuvuzi bwa kanseri mu Rwanda butera imbere bafashe ifoto y’urwibutso

Umuyobozi wa BVGH, Jennifer Dent yavuze ko bakorana na farumasi zitandukanye ku isi, bikazagirira akamaro u Rwanda.

Agira ati “Dufitanye amasezerano na farumasi nyinshi zizobereye mu ikoranabuhanga, zifite imiti yakwifashishwa mu guhangana na kanseri muri Afurika kandi ikaboneka ku giciro giciriritse. Mu gihe kidatinze zizatangira kuza kuganira kuri iyo mikoranire.”

Muri iyo nama yigaga ku ndwara ya kenseri yashojwe ku wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, umuyobozi wa AORTIC, Christina Stephan hari byinshi bungukiyemo.

Agira ati “Twabashije guhanahana ubunararibonye mu kurwanya no kuvura indwara ya kanseri kubera impuguke zitandukanye zatanze ibiganiro. Ndahamya ko buri wese hari icyo yungukiye hano kizamufasha guhangana na kanseri muri Afurika.”

Inama ya AORTIC yitabiriwe n’abantu 1000 baturutse mu bihugu 60 byiganjemo ibya Africa, muri 2018 iyo nama izabera muri Mozambique.

Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko mu kuvura kanseri
Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko mu kuvura kanseri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka