Igice kihariye cy’ahagenewe inganda kiratangira kubakwa vuba

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko icyiciro cya gatatu cy’ahahariwe inganda (SEZ) kizaba kihariye kuko kizubakwamo ibikorwa byo kunganira ibyiciro bibiri bya mbere.

Igice cyahariwe kubakwamo inganda, hagezweho icyiciro cya gatatu
Igice cyahariwe kubakwamo inganda, hagezweho icyiciro cya gatatu

Icyiciro cya kabiri gifite hegitare 178, kuri ubu ngo kigeze kuri 78% cyubakwamo inganda, nk’uko zubatswe mu cyiciro cya mbere gifite hegitari 98, ariko cyo kikaba cyaramaze kuzura.

Ibirimo ahanini muri ibi byiciro byombi ni inganda zitandukanye n’inzu nini z’ububiko zibikwamo ibikoresho n’ibiba bitegereje kujyanwa ku isoko.

Kuri ubu harimo kwigwa uko hakubakwa icyiciro cya gatatu, cyo ngo kikaba kimeze nk’icyihariye kuko kizubakwamo ibikorwa byunganira agace kahariwe inganda.

Bimwe muri ibyo bikorwa biteganijwe kuzubakwamo ni amacumbi, resitora, utubari hanatunganywe aho kwidagadurira ku buryo hazaba ari ahantu hujuje ibisabwa byose bikenerwa n’abahakorera ndetse n’abahagenda.

Igice cya mbere n'icya kabiri byatangiye gukorerwamo
Igice cya mbere n’icya kabiri byatangiye gukorerwamo

Hari kandi ibikorwa byifashishwa mu gucunga umutekano, hazashyirwaho ibigo by’amahugurwa bizafasha abakozi bo muri izo nganda, za kaminuza ziganjemo iz’ikoranabuhanga rizakenerwa mu nganda n’ibikorwa byo gushyiraho imiyoboro ya Interineti.

Ibyo ngo bizaza bisanga ibindi bikorwa remezo by’ibanze bizaba byashyizweho mbere birimo imihanda, kuhageza amazi ndetse n’amashanyarazi ku buryo buhagije.

Abaturage batuye ahazubakwa icyiciro cya gatatu muri aka gace, bavuga ko bifuza ko babarurirwa vuba bakishyurwa bakareba aho berekeza kuko ngo batemerewe kugira icyo bakora ku butaka bwabo.

Umuturage wavugishije Kigali Today wo mu Kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, avuga ko bimubangamiye.

Agira ati “Mfite ikibanza ariko sinemerewe kucyubakamo kandi ngisorera buri mwaka, ni ukubuzwa uburenganzira ku butaka bwanjye. Bagire batubarire banatwishyure tujye kureba uko twirwanaho kuko turimo kuhahombera.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bwo bwemeza ayo makuru, nk’uko Eng Fred Mugisha, umuyobozi w’ishami ry’imitunganirize y’umujyi n’imiturire mu Mujyi wa Kigali abivuga.

Ati “Abaturage ntibemerewe kubaka inzu nshya ariko bemerewe gusana cyangwa kuvugurura izo babamo. Gusa uwaba afite ubushobozi yakubaka ibijyanye n’igishushanyo mbonera, ashobora no kwigurishiriza ubutaka bwe yumvikanye n’umushoramari adategereje kuzimurwa muri rusange.”

Kugeza ubu,nta rwego na rumwe ruratangaza igihe icyo cyiciro cya gatatu cya SEZ kizatangirira kubakwa, gusa ngo harafunguye ku munyemari wese washaka gutangira kubaka ibijyanye n’ibihategenirijwe.

Igitekerezo cyo gushyiraho SEZ cyaje muri 2006 ariko gitangira gushyirwa mu bikorwa muri 2008.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka