Umuyobozi wa AMIR yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura ruri mu Karere ka Karongi rwakatiye Rwema Peter iminsi 30 y’igifungo y’agateganyo kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umukobwa ku ngufu.

Umuyobozi wa AMIR, Rwema Peter yakatiwe gufungwa iminsi 30 by'agateganyo
Umuyobozi wa AMIR, Rwema Peter yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Rwema asanzwe ayobora impuzamashyiramwe y’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR).

Umucamanza yavuze ko umutangabuhamya ushinja Rwema yumvise umukobwa atabaza, bityo ngo ni ngombwa ko aba afunze iminsi 30 kuko ngo aregwa icyaha gikomeye.

Umucamanza akomeza avuga ko Rwema aziregura urubanza niruburanishwa mu mizi nyuma y’iminsi itatu.

Ibyo ngo byatewe n’uko ubwiregure bwe butahawe agaciro n’urukiko bityo ngo akaba agomba kuba afunze hirindwa ko yatoroka.

Gusa ariko ngo Rwema afite iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Rwema yatawe muri yombi ku itariki 17 Ukwakira 2017.

Yafashwe akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 28 ku gahato,bikaba byarabereye mu Karere ka Karongi aho yari yagiye muri gahunda z’akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iminsi igahitana umwe Rwema peter ni umuyobozi mwiza nta kwiye kuba afunzwe ni umwere dukurikije ibivugwa hano biragarako ari akagambane

Gisa kevin yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Gusa njye sinahita nemeza ko yabikoze, niba hari abatangabuhamya babyemeza kandi koko bumvise uwo mukobwa ataka, bazamushinze ariko nabo bagomba gusuzumwa n’urukiko kugira ngo hataba hari ikibyihishe inyuma, cg se ari akagambane nabyo birashoboka,urukiko rukore akazi karwo mubutabera nyabwo kuko nibwo abanyarwanda dukeneye, ok KT.

Vedaste Dushimimana yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Pole Bwana. N’iburaya bibaho hari igihe twitegereza zirita nkumi tugacumura. .... ijisho rimwe niruo ryemewe.
Nuko nabo iyo babona titabitayeho nagenda bakuyemo imyenda ngo ni bikini

gatuzo yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

uwo mugabo mumukomeze we nabagenzi be bigize akaraha kajya he muzi kuva kera shaa iminsi ye yaribaze kweri Rwemaaa peter!!!!!

arbin yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka