Abana bahuguwe n’umuryango CVT (Children’s Voice Today) ku ruhare rwabo mu ngengo y’imari bemeza ko nta byifuzo byabo bizajya bipfukiranwa kuko bazajya babyikurikiranira.
Simugomwa Stanislas wari wahungiye mu bitaro bya CHK (CHUK ubu) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kuyirokoka abikesha guhindura ahari handitse mu irangamuntu ye ko ari Umututsi, akandikamo ko ari Umutwa.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) bwerekanye ko abaturage 78.3% batagira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’ibibakorerwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bwerekanye ko abana b’abahungu ari bo bakorerwa kenshi ihohoterwa ryo ku mubiri (gukubitwa) kuko ari 59.5%.
Abavoka bo mu Rwanda babangamirwa no kutemererwa gukorera mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi ababikomokamo bo badakumirwa.
Abagabo bo mu Karere ka Rubavu bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuboneza urubyaro ku buryo ngo atari ikibazo kuri bo ahubwo byungura imiryango yabo.
Abanyarwanda bakunze kwinibura ko imyenda idodwa n’Abanyarwanda ikunze guhenda cyane, akenshi bitewe n’uko abayigura batihurira n’abadozi.
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe asanga ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nk’indwara ya kanseri kuko ikwirakwira mu bantu buhorobuhoro ikazagera ku kwicwa kwa bamwe.
Leta y’u Rwanda imaze gutanga miliyoni zisaga 340Frw mu gusana ibyangijwe n’ibiza no gufasha abo byasenyeye kugira ngo ubuzima bukomeze.
Banki ya Kigali (BK) yatangije uburyo bushya bwo kuguriza abakiriya bayo amafaranga bakoresheje telefone zabo (BKquick), bakayabona mu gihe kitageze ku munota.
Perezida w’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), Miroslav Lajcak, ngo aracyababazwa n’uko UN itatabaye abicwaga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.
Mu Rwanda hatangijwe amahugurwa ku bashinzwe ibikorwa byo gukingira,ibyo ngo bikazatuma umubare w’abana bakingirwa wiyongera kandi bagakingirwa neza.
Abaturage bishimira ibikorwa bitandukanye by’ingabo mu iterambere ry’abaturage cyane ko hari n’abavurwa indwara bamaranye igihe kirekire zarabazahaje zigakira.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ivuga ko nubwo mu Rwanda umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, yo ikomeje kwiyongera, igakangurira Abanyarwanda kurushaho gukaza ingamba zo kuyirinda.
Abadozi bo mu Rwanda bemeza ko imyenda badoda idahenze ahubwo ko ikibazo giterwa n’abayibaranguraho bakajya kuyicuruza bayihenze bitewe n’aho bayigurishiriza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhumanye ari yo mpamvu ugiye kujya upimwa.
Ubwo basuraga Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’umurenge wa Gishamvu bigiye ku Nkotanyi uko umuntu yakoresha bike afite akagera ku ntego.
Umuryango SEVOTA ukorera muri Kirehe wahuguye unafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babasha kubana neza n’abo bavugaga ko badahuje amoko, ndetse hari n’abashakanye kandi ngo babanye neza.
Gasangwa Innocent wo muri Kicukiro yahaye imodoka ye umuntu ngo ajye kumva uko imeze kuko yashakaga kuyigurisha birangira ayibuze ahubwo igurishwa n’uwo yayihaye.
Uko iterambere mu ikoranabuhanga rirushaho gukataza ku isi, ni nako abarikoresha baba bagomba kugendana n’uwo muvuduko kugira ngo hatagira ikibacika.
Henshi na henshi mu Rwanda abantu bakenera serivise z’abanoteri, bakundaga kwinubira ko zikunze gutinda, bitewe cyane cyane n’umubare munini w’abazikeneraga udahwanye n’umubare w’abazitanga.
Muri komite z’imigoroba y’ababyeyi mu Mujyi wa Kigali byagaragaye ko abagabo ari bake cyane ndetse n’abitabira ibikorwa byayo bakaba ari mbarwa bagakangurirwa kuyitabira.
Bamwe mu batuye mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bavuga ko hari aho serivisi zigitinda, bagasaba ko byakosoka kuko bituma basiragira bagatakaza umwanya bakoramo ibindi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye abayobozi b’uburere bose ibamenyesha ko itazongera kwihanganira imikoreshereze n’imicungire itanoze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri.
Umulisa Christine (Izina yahawe muri iyi nkuru), ni umubyeyi wo mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ahamya ko inzira y’umusaraba yanyuzemo, aho yakubiswe, agasambanywa inshuro nyinshi ndetse akanandura SIDA, bitatumye yiheba burundu.
Muri Jenoside Mukanyana Vestine baramutemye ariko ntiyapfa, n’uwamukuye mu mirambo aho bari bamujugunye amujyana iwe akajya afatanya na murumuna we kumufata ku ngufu.
Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, Hon Mukabalisa Donatilla, yemeza ko gutereranwa no kwibasirwa n’amahanga ari byo byahaye Abanyarwanda imbaraga zo kwigira.
Aborozi b’ingurube bavuga ko hari abamamyi bakunze kwitambika hagati y’abaguzi b’ingurube na ba nyirazo bigatuma bagurisha kuri make bikabateza igihombo.
Urubyiruko ruhurira mu matsinda yo gukiza no komora ibikomere akorana n’umuryango Never Again Rwanda (NAR) rwemeza ko abafasha gukira ihungabana rikomoka kuri Jenoside.
Mu Rwanda harakorwa ubukangurambaga bwiswe ‘Impuruza’ nyuma y’aho ku isi bigaragariye ko mu bana 10 bafite ubumuga umwe gusa ari we wiga.