UTC imaze kugurwa miliyari 6.8RWf muri cyamunara

Inyubako isanzwe imenyerewe nka Union Trade Center (UTC) imaze kugurwa miliyari 6.877.150.000RWf, muri cyamunara yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeli 2017.

Sosiyete izwi nka Kigali Investment Company (KIC Ltd) niyo iyiguze itsinze abandi bashoramari batandukanye bayihataniraga mu cyamunara cyamaze amasaha agera kuri atatu.

UTC yari isanzwe ari iy’umushoramari Tribert Ayabatwa Rujugiro, yatejwe cyamunara kubera ibibazo by’imisoro.

Me Nsabimana Vedatse, umuhesha w’Inkiko ni we wari uhagarariye icyo cyamunara cyatumye Rujugiro yamburwa uburenganzira ku nzu yari afiteho imigabane ingana na 97% mu gihe abandi banyamigabane bane bagabanaga 3% asigaye.

James Rudasingwa umuvugizi wa sosiyete KIC yegukanye iyi nyubako
James Rudasingwa umuvugizi wa sosiyete KIC yegukanye iyi nyubako

Iyo nzu kuva yuzura muri 2006, yagize ibyashara byinshi kuko yari imwe mu zigezweho bituma abafite ibikorwa byiyubashye bayigana. Mu bayikoreragamo bazwi harimo nk’isoko rya Nakumatt, aho banywera ikawa hazwi nka Bourbon Coffee na Banki ya Access.

Umuvugizi wa KIC, James Rudasingwa yavuze ko iyo nzu izakomeza kuba iy’ubucuruzi kandi bazafata neza abayikodesha n’abazayizamo nyuma.

Yagize ati “Ubusanzwe ni inzu y’ubucuruzi natwe nta kindi duteganya kuyikoreramo uretse ubucuruzi. Uyu ni umwuga wacu, tuzakoresha ubunararibonye dufite mu gufata neza abakiriya ndetse tunarenze uko bari basanzwe bafashwe."

Yongeraho ko iyo nzu izabafasha kongera umusaruro w’ibikorwa byabo by’ubucuruzi ndetse n’imisoro binjiza izamuke.

Uwayoboye icyo cyamunara, Me Nsabimana yavuze ko abegukanye iyo nzu bazahita bahabwa ibyangombwa byayo.

Ati “Amategeko ateganya ko abatsindiye iyi nzu batagomba kurenza umunsi w’ejo batarashyira kuri konti amafaranga bayiguze. Ibyo nibabirangiza tuzabaha icyangombwa cyerekana ko baguze muri cyamunara hanyuma bajye mu byo batsindiye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imisoro ni hatarit Kabira!

Prophet yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

yewe akumiro ngo ni amabuno koko!!! kuvunikira ibintu bikaribwa na rubanda ahaaa ziriye abandi zitakwibagiwe gitimujisho we

rubanda yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka