
Urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi rwakurikiwe n’urw’Akarere ka Ngoma rwesheje imihigo ku manota 88.46%, urwa Nyamasheke ruza ku mwanya wa gatatu rufite amanota 86.56%, mu gihe urubyiruko rwa Nyanza ari rwo rwaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 57.84%.
Ibyo bitangarijwe mu nama ya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, abahagarariye urubyiruko mu turere, abahuzabikrwa b’ibigo by’urubyiruko n’abafatanyabikorwa babo yabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2017, iyi nama ikaba yanitabirwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi.
Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere kikurikiranyije kuko n’umwaka w’imihigo wa 2015-2016, kari kabaye aka mbere. Abitwaye neza bahembwe mudasobwa ngendanwa, igikombe na icyemezo cy’ishimwe.

Ibyagendeweho mu guhiga utundi turere ngo ni ibi bikurikira :
– Ubukugu
– Imibereho myiza
– Imiyoborere myiza
Muri uyu muhango baboneyeho no guhiga imihigo ya 2017-2018.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane urubyiruko rwa,kamonyi nirukomerezaho
ariko nimihigo ya karere nabo, nibi kubite agashyi bagaruke kumwanya bahoze bariko
murakoze