Leta yafunze burundu Kaminuza y’ikoranabuhanga ya STES

Kaminuza yigenga yigisha iby’ikoranabuhanga (STES Rwanda) iherereye mu Murenge wa Kagarama muri Kicukiro yafunzwe burundu kubera kutuzuza ibyo yasabwe.

Iyo kaminuza yafunzwe yigishaga ibijyanye n'ikoranabuhanga
Iyo kaminuza yafunzwe yigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga

Iyo kaminuza ifite inkomoko mu Buhinde, yafunzwe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC) kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, nyuma y’uko yari imaze amezi atandatu ifunzwe by’agateganyo.

Dr Baguma Abdallah, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi muri HEC, agaruka ku byatumye iryo shuri rifungwa.

Agira ati “Icya mbere ni abarimu ku buryo buhoraho batari bahagije kuko iri shuri ryari rishingiye ku barimu baturuka mu Buhinde, ibikoresho na byo ku banyeshuri biga ‘Engineering’ byari bike. Hari kandi n’ikibazo cy’amasomo bigishaga batarayaherewe uburenganzira.”

Akomeza avuga ko kugira ngo iryo shuri rifungwe habanje kubaho igenzura ryimbitse, rigaragaza ko hari ibituzuye nyuma y’uko risabwe kubyuzuza nk’uko hari izindi kaminuza byabayeho.

Nyiri iyo kaminuza, Nzitonda Kiyengo ntiyemeranya n’ibyo HEC ivuga kuko ngo we yabonaga ibyo yasabwaga byuzuye.

Agira ati “Mu myaka itatu n’igice tumaze dukora HEC ntiyadusuye, ahubwo haza abagenzuzi kandi na bo nta cyo batunenze ngo babitubwire.”

Akomeza agira ati “Amashami batwemereye kwigisha ni yo dufite, gusa hari rimwe rya Engineering rifite udushami duto turishamikiyeho ari two bashingiyeho badufungira.”

Nzitonda ngo ntiyumva impamvu ishuri rye ryafunzwe
Nzitonda ngo ntiyumva impamvu ishuri rye ryafunzwe

Nzitonda avuga ko ari akarengane kuko kuri we ngo ntacyo abona kibura cyatuma afungirwa ishuri.

Ndayisaba Wilson wigaga mu wa kane w’ubwubatsi (Civil Engineering) avuga ko icyemezo cyo gufunga iyo kaminuza cyamugizeho ingaruka nyinshi.

Agira ati “Byangizeho ingaruka zikomeye kuko bafunze by’agateganyo ndi mu gihembwe cya mbere, bivuze ko maze amezi atandatu nicaye.”

Akomeza agira ati “Imishinga nari mfite irahagaze cyane ko no kutwimurira ahandi byajemo ibibazo kuko aho umuntu agiye bamutangiza mu mwaka w’inyuma.”

Mugenzi we agira ati “Ni ibintu bitubabaje cyane. Twatakaje igihe cyacu, dutakaza amafaranga none tubuze aho twerekera, abo bireba baturenganure dukomeze twige”.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwahawe ibyumweru bibiri ngo bube bwarangije guha ibyangombwa abanyeshuri baryigagamo kugira ngo bashakirwe ahandi bakomereza.

STES yatangiye gukora mu kwezi k’Ukuboza 2013, ikaba yari yarafungiwe by’agateganyo mu mezi atandatu ashize, kimwe n’izindi kaminuza zitari zujuje ibyangombwa.

Abanyeshuri bigaga muri iryo shuri barasaba kurenganurwa
Abanyeshuri bigaga muri iryo shuri barasaba kurenganurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mfite ikibazo kuri kaminuza zahagarikiwe ama programu na HEC.ko amwe mu mashuli yafunguriwe ex:Gitwe.izindi zigafungwa.izasigaye ko badatangaza umwanzuro wafashwe,none amezi akaba abaye 7 dutegereje imyanzuro yavuye muri evaluation.urugero abigaga muri IPB(Institut Polytechnique de Byumba).tuzamenya byararangiye bite.mutubarize twaheze mu gihirahiro.tubaza ku ishuli ngo nabo bategereje igisubizo cya HEC.murakoze

NGIRUWONSANGA PAUL yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

ariko guhabwa ibyangombwa bibajyana ahandi sibihagije kuko kuba basubizwa inyuma nabyo nagahinda nakababaro batiteye. byagakwiye ko bajya basuzuma neza mbere yuko abanyeshuri batangira kwiga murayo mashuri. cg bakajya banishyurwa igihe cyabo ndetse nibindi batakaje. sinibaza niba imyaka ine yose aribwo baba babonye ko harikibazo.

florien turikunkiko yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Abayo bozi bayo nabo babigizemo uruhare none se kuki batashyizemo imbaraga ngo bakore ibyo HEC yabasabye?

MUKAMANA ESPERANCE yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka