Abazunguzayi bakuwe mu muhanda baracyakomerewe no kubona igishoro

Abahoze bacururiza mu mihanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi bagasiye bakorera mu masoko bubakiwe muri Nyarugenge bifuza kongererwa igishoro kugira ngo bakore bakunguka ntibazongere gusubira mu muhanda.

Bifuza kubona igishoro gitubutse kugira ngo babashe kubona inyungu
Bifuza kubona igishoro gitubutse kugira ngo babashe kubona inyungu

Abatangaza ibyo ni abakorera mu masoko bubakiwe muri Nyabugogo. Iyo ubasanzemo ubona abenshi bafite ibicuruzwa bike bakavuga ko biterwa n’uko nta gishoro gihagije bafite ngo bongere imari.

Uwimana, umwe muri bo umaze igihe gito avuye mu muhanda, avuga ko ikibazo kibakomereye ari ukubura igishoro.

Agira ati “Nkiri mu muhanda nacuruzaga 2000RWf nkabasha gutunga abana banjye, ariko hano mu isoko ntibikunda hasaba menshi. Tubonye uwatwishingira bakatuguriza twakora twunguka kandi tukishyura neza, natwe mu muhanda ntituhishimiye kuko haba ibibazo byinshi.”

Mugenzi we ati “Nk’ubu ibi ncuruza baranyizera nkabifata ntishyuye (babyita ‘dovize’), namara kugurisha nkajya kwishyura uwabimpaye wenda nkungukaho 1000RWf cyangwa 2000RWf byo kurya, urumva ko nta terambere nta gishoro. Nibura mbonye ibihumbi 200RWf nakora nkiteza imbere.”

Akomeza avuga ko mu isoko ari heza kuko bakora ntacyo bikanga, kandi ko n’abakiriya basigaye babagana ari benshi kuko abazunguzayi bagabanutse cyane mu muhanda no muri gare.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney , avuga ko hari uburyo bafashamo abo bantu babahuza n’amabanki.

Agira ati “Tumaze iminsi tuganira na bo tubashishikariza kwegera amabanki no kwishyira hamwe kugira ngo babone igishoro.”

Akomeza agira ati “Igisigaye ni ukuganira n’ayo mabanki ku bijyanye n’ingwate binyuze muri gahunda ya ‘Gira ubucuruzi’, amafaranga twabakodesherezaga ibibanza akaba ari yo banki zibaguriza bakayishyura agahabwa n’abandi.”

Abazunguzayi bakorera mu masoko ari i Nyabugogo bahamya ko babona abakiriya ariko nta nyungu babona
Abazunguzayi bakorera mu masoko ari i Nyabugogo bahamya ko babona abakiriya ariko nta nyungu babona

Yongeraho ko intera bagezeho bakura abazunguzayi mu muhanda ishimishije n’ubwo batarawuvamo bose.

Ati “Aho tugeze ubu harashimishije kuko tugeze nibura kuri 95% dukura abazunguzayi mu muhanda. Gusa ntitwirara kuko bakiwurimo ariko n’abinangira bakomeza gufatwa hifashishijwe inzego z’umutekano n’abandi babishinzwe kugeza bawuvuyemo burundu.”

Hashize umwaka bamwe mu bazunguzayi bavuye mu muhanda, bajya gukorera mu masoko bubakiwe n’Akarere ka Nyarugenge.

Aho bacururizaga mbere ntacyo bishyuzwaga ariko ubu batangiye kujya basorera ibibanza bacururizamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka