Mu Rwanda haboneka umusaruro w’amagi arenga miliyoni 157 mu mwaka

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko umusaruro w’amagi wiyongereyeho 8% mu myaka itandatu ishize kubera kongera ingufu mu bworozi bwazo.

Umusaruro w'amagi mu Rwanda wariyongereye
Umusaruro w’amagi mu Rwanda wariyongereye

Byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Kayisinga ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ibera i Kigali ivuga ku bworozi bw’inkoko, yatangiye ku wa gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2017.

Imibare itangwa na MINAGRI yerekana ko muri 2010 mu Rwanda hari inkoko miliyoni 3.5 naho muri 2016 zikaba zari zimaze kugera kuri miliyoni 7.6.

Umusaruro w’amagi muri 2010 wari miliyoni 80 mu gihe muri 2016 wabaye miliyoni 157.7 z’amagi. Ibyo ngo byatewe n’uko aborozi bakangukiye korora inkoko zitanga umusaruro mwinshi, nk’uko Kayisinga abivuga.

Agira ati “Aborozi bahagurukiye korora inkoko zigezweho zitanga umusaruro mwinshi waba uw’amagi cyangwa inyama. Ikindi ni uko n’isoko ryagutse kuko banagurisha no mu bihugu duturanye bituma ubu bworozi bwitabirwa cyane.”

Yongeraho ko iyo nama ifitiye akamaro kanini aborozi bo mu Rwanda, kuko hari byinshi bayigiramo.

Ati “Ikoranabuhanga baje kumurika rigomba kugira icyo ridusigira haba mu kugaburira inkoko cyangwa kuzivura. Uko wagaburiye inkoko bijyana n’umusaruro zitanga, tureke rero bya bindi byo kuzijugunya hariya ngo zitoragurire kuko ntacyo bimaze.”

Nemeyimana Ephrem umworozi w’inkoko muri Nyabihu, avuga ko ayo mahugurwa yahawe ku bworozi afite icyo agiye kumwongerera mu bworozi bwe.

Agira ati “Twororaga bisanzwe, inkoko zagira uburwayi tukazigurira umuti kuri farumasi uko tubyumva wagira ibyago zigapfa. Twaje rero ngo turebe uko abandi babigenza, tubavomeho ubumenyi bityo ntituzajye dukora duhomba.”

Aborozi bavuga ko imbogamizi bagihura na zo ari uko batabona ababafasha bazobereye mu bworozi bw’inkoko bahagije, kuko ubu bworozi ngo busa n’aho ari bwo burimo kwitabirwa cyane mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mfite comments byinshi.
Ndashaka Ikiganiro cyihariye.

I am veterinarian and Lecturer
on Tel 0788518395

Dr. Nkuranga Charles yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka