Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 5%
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko mu Rwanda abana bavuka babona inkingo ku kigero cya 93%, bikaba byaragabanije impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Byavugiwe mu nama Nyafurika y’iminsi ine ibera i Kigali yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ivuga ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse no ku myororokere, ikaba yatangiye kuri uyu wa 10 Ukwakira 2017.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, avuga ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.
Yagize ati “Impfu z’ababyeyi n’abana twarazigabanije bikomeye. Ubu ababyeyi bapfa babyara bageze kuri 210/100.000 naho impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zikaba ubu ari 50/1000 mu gihe mu 2014 zari 60/1000. Ku nkingo twitwaye neza kuko abana basaga 93% babona inkingo”.
Minisitiri Gashumba avuga kandi ko Minisiteri y’Ubuzima yihaye intego yo kwegera uturere tukiri hasi muri gahunda yo gukingiza abana, bikadufasha mu kurushaho kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka ku buryo bushimishije.
Ikindi ngo iyi nama ifasha ibihugu guhanahana ubunararibonye mu kurwanya impfu z’abana n’ababyeyi, bigamije kugera ku ntego byihaye.
Umuyobozi mukuru w’ishami rya OMS muri Afurika ushinzwe ubuzima bw’umuryango n’imyororokere, Dr Felicitas Zawaira, agaruka ku mpamvu iyi nama yateranye.
Ati “Iyi nama igamije kureba ko ibyo ibi bihugu byiyemeje mu itangizwa ry’intego z’ikinyagihumbi, bijyanye no kwita ku buzima bw’umwana, umubyeyi n’ingimbi byagezweho. Bigaragara ko u Rwanda rwabigezeho ariko hari ibindi bihugu byinshi bitarabigeraho”.
Akomeza avuga ko inama nk’iyi ituma bamenya aho ibihugu byavuye, aho bigeze n’aho byerekeza mu kwita ku buzima bw’ibi byiciro byose by’abantu.

OMS ivuga ko muri rusange gahunda y’ikingira ihagaze neza muri Afurika kuko abana bose bakingirwa ku kigero kiri hagati ya 70 na 80%.
Iyi nama ngarukamwaka yabereye mu Rwanda, yahuje ibihugu 20 bya Afurika.
Ohereza igitekerezo
|