Abarengeje imyaka 50 barahamagarirwa kwisuzumisha amaso

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko 1% by’abantu barengeje imyaka 50 y’amavuko,bafite uburwayi bw’amaso.

Abageze mu kigero cy'imyaka 50 y'ubukure basabwa kwisuzumisha amaso
Abageze mu kigero cy’imyaka 50 y’ubukure basabwa kwisuzumisha amaso

Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bw’amaso,mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ku itariki ya 12 Ukwakira 2017.

Uwo munsi wabaye hanasozwa icyumweru cyahariwe ubuzima bw’amaso cyatangiye ku itariki ya 2 Ukwakira 2017. Muri icyo cyumweru hakaba harapimwe abantu 2520 indwara z’amaso, muri bo basanga 468 barwaye “ishaza”.

Aha niho MINISANTE ihera ihamagarira abantu cyane cyane abarengeje imyaka 50 y’amavuko kwivuza amaso; nk’uko Dr Gisagara Egide, umuganga w’amaso mu bitaro bya Rwamagana abivuga.

Agira ati “Indwara y’ishaza ni indwara ivurwa igakira,ni ukubaga ijisho gusa ishaza bakarivanamo umuntu agakira. Ahanini igitera ubuhumyi abantu bakuru ni ishaza, ryangiza imitsi yo mu ndiba y’ijisho.”

Akomeza asaba abantu kwirinda ibikomeretsa amaso no kwirinda kwivuza mu buryo bwa gakondo kuko bishobora kubatera ubuhumyi bwa burundu.

Madarina Nyirakigwene ufite imyaka 75 wisuzumishije amaso avuga byamugiriye akamaro kuko yamenye uburwayi bwe.

Agira ati “Bampimye basanga mfite ishaza ariko ritarakura, ubu ngiye gutangira kwivuza kandi bambwiye ko nzakira, ndeba umuntu nkamubonamo babiri. Ndishimye kuba mbimenye hakiri kare, nkanashimira abaje kudufasha badupima ku buntu.”

Uyu bari kumupima ngo barebe ko abona ibiri kure
Uyu bari kumupima ngo barebe ko abona ibiri kure

Rutaganda Vedaste na we avuga ko yagiraga ikibazo cyo gusoma bituma ajya kwisuzumisha bamuha amadarubindi y’amaso.

Agira ati “Kubera ikibazo cy’uburwayi bw’amaso sinabashaga gusoma Bibiliya, kureba ibinyegereye birangora.”

Akomeza agira ati “Bampimye babona uburwayi bampa indorerwamo nzajya nifashisha ngiye gusoma gusa ubundi nkazikuramo, ndashima cyane iki gikorwa badukoreye.”

Dr Innocent Turate, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya SIDA n’izindi ndwara (IHDPC), avuga ko kurwanya indwara z’amaso bisaba ubufatanye.

Agira ati “Kurwanya indwara z’amaso bisaba ubufatanye bw’abaganga, inzego z’ubuyobozi, ibigo nderabuzima, sosiyete sivile n’abarwayi ubwabo, tukabasaba kwipimisha no kwivuza kare. Bizatuma tubasha guhangana n’izi ndwara.”

Ku isi habarurwa abantu miliyoni 285 bafite ibibazo by’uburwayi bw’amaso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka