Nta baganga b’inzobere mu kuvura kanseri u Rwanda rufite

Kuri ubu mu Rwanda ahavurirwa kanseri hose ngo bikorwa n’abaganga bize ibintu bitandukanye kuko nta nzobere n’imwe muri iyi ndwara ihari bigatuma hiyambazwa abanyamahanga.

Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura kanseri
Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura kanseri

Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura indwara ya kanseri na byo bikoresha inzobere muri iyi ndwara (specialists) zikomoka mu bihugu bitandukanye ndetse n’abaganga basanzwe b’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro, Dr Tharcisse Mpunga avuga ko ibi bigira ingaruka mu mivurire.

Agira ati “Nta Banyarwanda dufite bazobereye mu kuvura kanseri, dukoresha abize kuvura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse n’abanyamahanga. Kanseri rero ni imwe muri zo ariko yigwa mu buryo bwihariye.”

Akomeza ati “Icyakora hari gahunda yo guhugura abaganga bacu benshi cyane ko hari n’abatangiye, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere nta kibazo kizaba gihari.”|

Ikindi kibazo kiri muri ibyo bitaro ngo ni icy’ibura ry’imashini kabuhariwe mu kuvura kanseri, ikoresha imirasire (Rayons X, ibyo bamwe bita gushiririza) bigatuma abarwayi bakeneye iyi servisi boherezwa mu bindi bihugu.

Dr Mpunga Tharcisse, umuyobozi w'ibitaro bya Butaro
Dr Mpunga Tharcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro

Ibitaro bya Butaro kuva byatangira kuvura kanseri muri 2012 ngo bimaze kwakira abayirwaye 5700, bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku wa mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2017, abantu baturutse mu bihugu bitandukanye basuye ibyo bitaro kugira ngo barebe urwego rw’imivurire bigezeho n’ingorane bihura nazo.

Urwo ruzinduko rukaba rwakozwe mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga ivuga ku kuvura kanseri muri Afurika (AORTIC Cancer Conference) yatangiye i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ugushyingo 2017, ikazamara iminsi itatu.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu 1000 bafite ubumenyi butandukanye. Igamije kureba icyakorwa ngo indwara ya kanseri igabanuke muri Afurika.

Abantu baturutse mu bihugu bitandukanye basuye ibitaro bya Butaro ngo barebe aho kuvura kanseri bigeze
Abantu baturutse mu bihugu bitandukanye basuye ibitaro bya Butaro ngo barebe aho kuvura kanseri bigeze

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu kuvura kanseri.

Agira ati “Ubuvuzi bwa kanseri bugenda bumera neza kurushaho kuko dusigaye tuyipima mu buryo bwihuse. Ikindi guhera umwaka utaha (2018) tuzatangira gukoresha ‘Radioterapie’ bwa mbere mu Rwanda, bikazatuma dupima ndetse tunavura vuba.”

U Rwanda ngo rufite intego yo kugabanya nibura 10% by’abapfa bazize indwara ya kanseri muri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka