Gerayo Amahoro: Abakoresha umuhanda baributswa gukomeza kwirinda impanuka

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, buri wese asabwa kwirinda amakosa yaba imbarutso yazo burakomeje mu gihugu, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bibutsa ibyiciro bitandukanye gufata ingamba zo kwirinda icyateza impanuka cyose, bikagirwa umuco.

Ku wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baramukiye mu gikorwa cyo kongera mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali, ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing), zishyirwa aho zitari zisanzwe bigaragara ko zihakwiye, hanasiburwa izari zarasibamye zisigwa irangi.

Muri ubu bukangurambaga kandi Polisi yahuguye ingeri zose z’abakoresha umuhanda, barimo abatwara ibinyabiziga, amagare n’abanyamaguru, bibutswa ko bagomba kubahiriza ikoreshwa ry’imirongo yagenewe kwambukirwamo n’abanyamaguru, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko imirongo yagenewe kwambukirwamo n’abanyamaguru ikwiye kubahirizwa n’abatwara ibinyabiziga, kandi abanyamaguru nabo bakirinda kurangara mu gihe bambuka.

Yagize ati “Iyi mirongo aho yashyizwe, abagenda n’amaguru baba bagomba kuyikoresha kuko nibo iba yashyiriweho by’umwihariko. Turasaba abakoresha umuhanda barimo abashoferi, abatwara moto n’abatwara amagare kuyubahiriza, babona umunyamaguru arimo kuyambukiramo bagahagarara kuko ntabwo ari iy’umurimbo, kandi gushyiramo iyi mirongo si ukurangiza umuhango gusa, ahubwo ifite icyo ivuze kandi kigomba guhabwa agaciro.”

Yaburiye abatwara ibinyabiziga birengagiza iyi mirongo bakayisangamo abanyamaguru, ko Polisi itazabura kubahana kuko byagiye bigaragara ko biri mu biteza impanuka, ashishikariza abanyamaguru nabo kujya bambuka bihuta no kwirinda gukoresha telefone igihe bambuka umuhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka zaturuka ku burangare.

Iki ni icyumweru cya 5 ubu bukangurambaga bumaze busubukuwe mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2022, nyuma y’uko bwari bwarahagaritswe imburagihe mu 2020 bumaze ibyumweru 39 butangijwe, bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka