Senegal: Bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya RPF-Inkotanyi

Ku wa 14 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti z’uwo Muryango batuye muri Senegal, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze utangijwe, ibirori byabereye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar.

Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri Senegal, Dr Philonilla Uwamaliya Thiam, yagejeje ku bitabiriye isabukuru, ibyakozwe n’Umuryango FPR- Inkotanyi kuva washingwa muri Senegal mu 1988.

Yerekanye ko mbere ya 1994, Umuryango wibanze ku kugaragaza ikibazo cy’ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda, bwari bwarahejeje bamwe ishyanga, abari mu Rwanda nabo batagira uburenganzira mu Gihugu cyabo. Abanyamuryango kandi bagize uruhare mu gushaka inkunga y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwatangijwe na FPR-Inkotanyi muri 1990.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Senegal bagize uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, harimo gushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no kugira ubumwe, banatanga inkunga muri gahunda zinyuranye zirimo Bye Bye Nyakatsi, One Dollar Campaign, gushyigikira Ikigega Agaciro- Development Fund n’izindi.

Yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gukomeza gushyigikira gahunda zose z’Igihugu cyabo. Uwamaliya yavuze kandi ko bateganya gusimbura bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango, kuko hari abimukiye ahandi, kongera abanyamuryango no gutegura umwiherero wabo.

Primien Hagenimana, umwe mu rubyiruko rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, yatanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere u Rwanda. Yerekanye ko urubyiruko rw’u Rwanda rwahawe amahirwe menshi n’Umuryango FPR n’ubuyobozi bw’u Rwanda, arimo kwiga, kubona akazi no gufashwa kwikorera imishinga iruteza imbere.

Yagaragaje ko kuba benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda baravukiye bakanakurira muri politiki nziza y’Umuryango FPR-Inkotanyi, bituma gahunda z’Igihugu bazigira izabo, bitandukanye n’ababyeyi na bakuru babo bavukiye bakanakurira mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwari bwarimitse ivangura no gucamo Abanyarwanda ibice. Yahamagariye urubyiruko gukomeza gushyigikira gahunda za Leta.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagaragaje impamvu Umuryango FPR-Inkotanyi wavutse, ko byaturutse ku bibazo by’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda, ubuyobozi bubi aho bwari bwarimitse ivangura n’amakubiri, guheza bamwe mu Banyarwanda, ubukene bukabije n’imibereho mibi muri rusange.

Yasobanuye kandi Intego icyenda z’Umuryango FPR-Inkotanyi n’uko zashyizwe mu bikorwa, arizo Ubumwe bw’Abanyarwanda, Demokarasi n’Ubuyobozi, Ububanyi n’Amahanga, Ubusugire bw’Igihugu n’Umutekano, kurwanya ruswa, Imibereho myiza, Ubukungu, guca ubuhunzi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yashimiye Abanyamuryango uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego, anabashishikariza gukomeza umurego mu gushyigikira gahunda za Leta, kandi bakomeza guharanira icyateza imbere u Rwanda, bakanafatanya kurwanya abagambiriye gusenya ibyagezweho barimo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batanze ubuhamya ku byiza Umuryango wagejeje ku Banyarwanda muri rusange, banahiga gukomeza gushyigikira izo ntego. Nyuma y’Ibiganiro habaye gusabana bizihiza Isabukuru y’Imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka