Imyaka 37 irashize Dian Fossey wiyeguriye ingagi yiciwe mu Birunga

Dian Fossey wamenyekanye cyane mu Rwanda nka Nyiramacibiri, imyaka 37 irashize atabarutse, kuko yitabye Imana ku ya 26 Ukuboza 1985, akaba yariciwe mu Birunga.

Dian Fossey Nyiramacibiri wari wariyeguriye ingagi zo mu Birunga
Dian Fossey Nyiramacibiri wari wariyeguriye ingagi zo mu Birunga

Dian Fossey wakomokaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze umusanzu ukomeye kugira ngo ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagezemo mu 1967 zidashiraho, kuko yayigezemo umubare wazo utangiye gukendera kubera ibikorwa by’ubushimusi, atangira guhangana na byo, bikavugwa ko ashobora kuba ari byo yazize.

Ku itariki ya 24 Nzeli 1967, nibwo yashinze ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke i Musanze, hagati y’Ikirunga cya Kalisimbi na Bisoke, ahabarizwa imiryango myinshi y’ingagi.

Kali ni akajambo yavanye kuri Kalisimbi yungaho Soke yavanye ku Kirunga cya Bisoke bihinduka Kalisoke, ikigo cy’Ubushakashatsi ku ngagi no ku zindi nyamaswa yatangije.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’iminsi myinshi yari amaze yiga ku buzima bw’ingagi, aho yabanje gusura pariki zitandukanye zo muri Afurika, akaza guhitamo kwita ku ngangi, ariko akabikorera mu cyahoze ari Zaïre (RD Congo uyu munsi), aza kuhavanwa n’ibibazo by’umutekano muke.

Icyo gihe ngo yaje kugirwa inama yo kujya gukorera mu Rwanda kuko na ho ingagi zari zihari, ni ko kwerekeza muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibarizwa mu Karere ka Musanze uyu munsi.

Aho yari yaranahaciye ingando, yahakoreye ubushakashatsi butandukanye ku ngagi, akaba yarazivumbuyeho byinshi bigenderwaho n’uyu munsi birimo ibyo zikunda kurya, uko zibana mu miryango, imyororokere yazo ndetse n’ibijyanye n’amarangamutima yazo.

Inkuru y’urupfu rwa Nyiramacibiri yatangiye gusakara mu gitondo cyo ku wa 27 Ukuboza 1985. Yasanzwe mu nzu ye yishwe afite ibikomere mu mutwe no mu maso, bigaragara ko yaba yaratemwe, bigakekwa ko yaba yarishwe na ba rushimusi kuko yabangamiraga ibikorwa byabo byo gushimuta inyamaswa muri iyo pariki.

N’ubwo atakiriho, Dian Fossey ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda n’abandi, kuko ibikorwa bye byo kwita ku ngagi n’ubu bikigaragara ndetse bihabwa agaciro, aho ubu hari ikigo gishinzwe vuba cyitwa The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, gikora ubushakashatsi ku ngagi, kikaba giherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Nyiramacibiri yashyinguwe hagati y’Ibirunga bya Kalisimbi na Karisoke, iruhande rw’ahashyingurwaga ingagi zabaga zishwe na ba rushimusi cyangwa zazize uburwayi busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka