Ruhango: Urubyiruko rurashima iterambere rugezeho kubera ‘Rungano ndota’

Urubyiruko rusaga 200 rwo mu Karere ka Ruhango, rurishimira iterambere rugezeho kuko rwabashije kwihangira imirimo rubifashijwemo na gahunda ya Rungano ndota, ibahugura ndetse ikabaha igishoro kigizwe n’inguzanyo n’inkunga.

Aba bacuruza imyenda bakunguka
Aba bacuruza imyenda bakunguka

Abafashwa n’iyo gahunda bari mu bikorwa bitandukanye, birimo ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi bunyuranye, ubudozi, ubuvumvu, gutunganya imisatsi,kuboha uduseke n’ibindi kandi bose bahamya ko iyo mishinga ibinjiriza inyungu, bakishyura neza inguzanyo baba barahawe, bakaba bakora umuntu ku giti cye cyangwa mu makoperative.

Umwe muri urwo rubyiruko ni Mukanyandwi Afisa, wacikirije amashuri kubera kubyarira iwabo, ariko Rungano ndota iza kumufata, ajya hamwe n’abandi muri koperative y’ubuhinzi, none ubu ngo icyo akeneye cyose arakibona.

Agira ati “Twishyize hamwe duhinga imyumbati ku buryo ubu tugemurira uruganda rwa Kinazi, noneho nyuma y’umwaka tukagabana inyungu ku buryo ntacyo nifuza sinkibone, nishyurira mituweli umuryango wanjye w’abantu batanu. Dufite indi koperative yo gutunganya imisatsi, iyo na yo iratwijiriza, tukaba dushima cyane Rungano ndota”.

Aba bahisemo ubudozi
Aba bahisemo ubudozi

Habagusenga Felicien na we wigeze kujyanwa Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ubu ngo yabivuyemo afite umushinga umuteza imbere.

Ati “Ubu ndi umworozi w’ingurube, niguriye imwe hanguma Rungano ndota nakuyemo igitekerezo baranguriza ngura indi, zirankundira ziroroka ku buryo zigeze kugera kuri 20. Ibyo byatumye mbasha kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 350Frw. Ubu mpagaze neza ndetse n’ibiyobyabwenge narabiretse”.

Gatera Vincent Palotti ukuriye gahunda muri Rungano ndota, avuga ko icyo gikorwa bagitekereje bashaka gufasha urubyiruko bagenzi babo kwikura mu bukene.

Ati “Twashakaga ko urubyiruko bagenzi bacu bumva ko bafite inshingano mu kugira ngo batere imbere, ni yo mpamvu ubona bashyimo imbaraga bakaba bafite imishinga itandukanye, kandi bahagaze neza. Twarabahuguye, bahabwa inguzanyo bishyura 50% andi akaba inkunga, babyaza umusaruro ayo mahirwe”.

Abakora ubworozi nabo bishimira ibyo bagezeho
Abakora ubworozi nabo bishimira ibyo bagezeho

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko uwo mushinga wagiriye akamaro cyane urubyiruko rwa Ruhango.

Ati “Murabona ko bikorera imishinga yabo ibyara inyungu bakabasha kwitunga, kandi baha akazi n’abandi nabo bakibeshaho, ni iby’ingenzi rero. Ikindi gikomeye ni uko hari abari baratangiye kujya mu biyobyabwenge, mu bujura n’izindi ngeso mbi ariko ubu barabiretse barakora bakiteza imbere”.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko urwo rubyiruko barukurikirana, ku buryo nk’ababoha uduseke biyemeje kubashakira amasoko haba mu Rwanda no hanze y’igihugu kugira ngo bakomeze kujya imbere.

Gahunda ya Rungano ndota yatangiye muri 2018 mu Karere ka Ruhango, ikaba ifatanya n’umuryango nyarwanda witwa Benimpuhwe, ukaba uvuga ko aho bahereye babona ko byagenze neza, bityo ko hari icyifuzo cy’uko ibyo bikorwa byagera no mu tundi turere tw’Igihugu.

Bahabwa amahugurwa atandukanye
Bahabwa amahugurwa atandukanye
Ububoshyi bw'uduseke
Ububoshyi bw’uduseke
Abayobozi bashima ibyo Rungano ndota igeza ku rubyiruko
Abayobozi bashima ibyo Rungano ndota igeza ku rubyiruko
Bishimira ibyo bagezeho
Bishimira ibyo bagezeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka