Imiryango isaga 14,000 y’impunzi z’i Mahama igiye guhabwa amashanyarazi

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, batangije umushinga wo guha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango isaga 14,000 itagiraga urumuri yo mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bikazayifasha mu mibereho yayo.

Minisitiri Kayisire na Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague, batangiza uwo mushinga
Minisitiri Kayisire na Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague, batangiza uwo mushinga

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Practical Action ku bufatanye na Ambasade ya Suwede mu Rwanda, aho izo ngo zose zizacanirwa, hagashyirwa amatara mu bwiherero, hagashyirwa amatara mu bwiherero, ku mihanda yose yo mu nkambi no ku bibuga by’imikino, uwo mushinga ukaba watangijwe ku wa 24 Ugushyingo 2022.

Ababa mu nkambi ya Mahama biganjemo Abarundi, bashimye cyane icyo gikorwa kuko kije kubakemurira ibibazo bitandukanye, birimo n’icy’ubujura.

Harerimana Sandrine ati “Turishimye cyane kuba tugiye guhabwa amashanyarazi, kuko byatugoraga kubona urumuri. Ibi bizaturinda abajura bitwikiraga ijoro ry’umwijima bakatwiba, bakatugirira nabi, ni ukuvuga ngo nyuma ya saa kumi n’ebyiri twihutiraga kugera mu nzu. Ikindi cyiza ni uko abana bacu bazajya babona uko basubiramo amasomo, Imana ihe umugisha aba bagiraneza”.

Minisitiri Kayisire n'abandi bayobozi baganira n'umwe mu bagezweho n'amashanyarazi mbere uyabyaza umusaruro mu kudoda
Minisitiri Kayisire n’abandi bayobozi baganira n’umwe mu bagezweho n’amashanyarazi mbere uyabyaza umusaruro mu kudoda

Mugenzi we Rutagarama François ati “Nacanaga agatara baduhaye ariko iyo gapfuye cyangwa amabuye ashize byabaga ari ikibazo, twigumiraga mu mwijima bikatubangamira. Ndumva merewe neza kuba bagiye kuduha umuriro, kuko uretse no kutumurikira tukagira umutekano, tuzanawifashisha mu guhanga imirimo nko kogosha, gusudira n’ibindi twivane mu bukene”.

Umuyobozi wa Practical Action mu Rwanda, Denise Umubyeyi, avuga ko uyu mushinga uzihutishwa, ndetse ko ubufasha atari ukubacanira.

Ati “Kubagezaho amashanyarazi cyane cyane ayo ku mihanda bizihuta kugira ngo bagire umutekano. Tubafasha kandi kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi tubaha igishoro nk’abifuza gucuruza cyangwa abafite imyuga itandukanye tububakira aho bakorera ndetse tubahugura, kugira ngo biteze imbere. Aho gukorera muri Gicurasi umwaka utaha hazaba hamaze kuzura”.

Yongeraho ko umushinga nk’uyu bawushyize mu nkambi ya Nyabiheke muri Gatsibo na Kigeme muri Nyamagabe, abazituyemo ngo ukaba urimo kubafasha kwibeshaho neza.

Misitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, avuga ko iyo gahunda izafasha Leta kugera ku ntego yo kugeza ku baturarwanda bose amashanyarazi muri 2024.

Ati “Impunzi zibarirwa mu baturarwanda, bityo uyu munshinza uzafasha Guverinoma kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda n’abaturarwanda 100% muri 2024. Urumuri rero ruzatuma abana babasha gusubiramo amasomo, abacuruza bongere amasaha kandi batahe batekanye, kujyana abarwayi kwa muganga nijoro bizoroha. Icyo dusaba aba baturage ni ugusigasira ibikorwa bagenda bagezwaho bikaramba”.

Minisitiri Kayisire yemeza ko amashanyarazi azazamura imibereho y'izo mpunzi
Minisitiri Kayisire yemeza ko amashanyarazi azazamura imibereho y’izo mpunzi

Uwo mushinga muri rusange ufite intego yo kugera ku mpunzi 113,000 mu nkambi zitandukanye ndetse no ku baturage 34,000 bazituriye, aho banafashwa mu guhabwa amashyiga ya rondereza mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Inkambi ya Mahama ifite ingo 15,642 zirimo impunzi 58,119 harimo Abarundi, Abanyekongo na bake bo mu bindi bihugu.

Impunzi zihabwa n'amashyiga ya rondereza ziborohereza guteka hanabungabungwa ibizukikije
Impunzi zihabwa n’amashyiga ya rondereza ziborohereza guteka hanabungabungwa ibizukikije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka