Bugesera: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora Amadolari

Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana Amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 100, ahwanye na 107,226,400 Frw.

Abafashwe ni uwitwa Noheli Gregoire uzwi ku izina rya Arafati na Bikorimana Isidore bakunze kwita Shalom bombi bafite imyaka 48 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Gitaramuka, Akagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe bakirimo kuyakora biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batuye mu mudugudu wa Gitaramuka batanze amakuru y’uko hari abantu bikingiranye mu nzu bicyekwa ko bakora amafaranga y’amiganano. Polisi yihutiye kuhagera isanga Noheli na Bikorimana barimo gukora Amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 100 ($100,000) agizwe n’inoti z’ijana gusa, yari ageze ku cyiciro cya nyuma cyo guhanagurwa, barafatwa nayo arafatwa n’ibikoresho bifashishaga.”

Bakimara gufatwa, Noheli yavuze ko izi mpapuro zivamo amafaranga y’amiganano yazikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yari azimaranye imyaka ibiri, ategereje kuzayahanaguza, nibwo yaje kwifashisha Bikorimana ngo babashe kuyahanagura bakuremo amadorali ari bwo baguwe gitumo bakibirimo bagatabwa muri yombi.

SP Twizeyimana yashimiye uwatanze amakuru yatumye bafatirwa mu cyuho n’amadolari y’amiganano agafatwa batarayakwirakwiza.

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora imirimo ibateza imbere, bakirinda gushaka kubona amafaranga batavunitse kuko bibashora mu byaha bibaviramo gufatwa bagafungwa.

Abafashwe n’amafaranga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka