Bamporiki afungiye i Mageragere

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yamaze kugezwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, aho agiye kurangiriza igihano cye.

Bamporiki yagejejwe i Mageragere
Bamporiki yagejejwe i Mageragere

Ibyo byemejwe n’Umuvugize wa RIB, Dr Murangira B Thierry aganira na RBA, aho yahamije ko Bamporiki yaraye ashyikirijwe Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ubu akaba afungiye i Mageragere, nyuma y’aho Urukiko rumukatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30Frw.

Bamporiki yahawe icyo gihano nyuma y’aho Urukiko rumuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, akaba yari yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw ariko ahita ajurira.

Kuva iperereza ryatangira ku byaha Bamporiki yaregwaga, ku itariki 5 Gicurasi 2022, ndetse no mu gihe cy’urubanza, yari afungiye iwe mu rugo, akaba yajyanywe i Mageragere ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka