Yafashwe agiye kuvunjisha Amadolari y’amiganano

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza, yafashe umugabo w’imyaka 37, wari ugiye kuvunjisha Amadolari y’Amerika 200 y’amiganano, ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 215.

Uwafashwe ni uwitwa Hakuzimana Etienne, wafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, afite Amadolari yashakaga kuvunjisha muri bimwe mu biro by’ivunjisha bihakorera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi wo ku Biro by’ivunjisha, akimara kwitegereza ayo Madolari agasanga ari amiganano.

Yagize ati “Twahamagawe n’umukozi wo mu biro by’ivunjisha avuga ko hari umuturage umuzaniye Amadolari y’Amerika y’amiganano 200, agizwe n’inoti ebyiri z’ijana ashaka ko bayamuvunjira mu Mafaranga y’u Rwanda. Hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, abapolisi baza gusanga koko ari amiganano ahita atabwa muri yombi.”

Amaze gufatwa yavuze ko ari undi muntu wayamuhaye ngo ajye kuyamuvunjishiriza, avuga ko atazi imyirondoro ye n’aho aherereye.

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimisagara, kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane n’inkomoko yayo, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

CIP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru yatumye ucyekwaho icyaha afatwa, akangurira n’abandi kujya bihutira kumenyekanisha hakiri kare bene ibi bikorwa n’ibindi byaha, kugira ngo biburizwemo n’ababifitemo uruhare bafatwe batarabasha gucika.

Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa byo kwigana amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka