Ibyishimo bya ruhago Nyafurika bikomereje muri CHAN 2023 kuri STARTIMES!

Sosiyete icuruza ikanasakaza ibijyanye n’amashusho mu Rwanda, StarTimes, yatangaje ko izerekana imikino yose 100% y’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina iwabo (CHAN 2023) uko ari 32, kandi ku mashusho ya HD kuri shene ya World Football CH 254 na CH 245 (Dish), ku zindi shene za siporo no kuri Application ya StarTimes ON aho uzajya uba uri hose.

Iyi mikino itangira kuri uyu wagatanu tariki 13 Mutara 2023, StarTimes Rwanda ivuga ko kubazanira iyi mikino, biri muri gahunda yiyemeje yo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, ibaha ibyiza byose bifuza haba mu kureba imikino ndetse no mu kureba filimi z’ubwoko bwose bifuza, no mu rurimi bisangamo.

Amatsinda ya CHAN 2023 akaba ateye atya:

Group A: Algeria, Libya, Mozambique, Ethiopia
Group B: DR Congo, Uganda, Côte d’Ivoire, Senegal
Group C: Morocco, Sudan, Madagascar, Ghana
Group D: Mali, Angola, Mauritania
Group E: Cameroon, Congo, Niger

Umukino wa mbere utangiza iri rushanwa uraba kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Mutarama 2023, ukazahuza Algeria (yakiriye imikino y’iki gikombe) na Libya.

Ku bakunzi b’imikino kandi si ibi birori bya CHAN gusa kuko no ku itariki 20 Mutarama 2023, shampiyona y’u Rwanda irasubukura imikino yo kwishyura, muzajya muyikurikirana nk’uko bisanzwe kuri shene ya MAGIC SPORTS CH 265 na CH 251 (Dish).

Ibi byose kugira ngo bikugereho biragusaba kugura Decoderi ya StarTimes cyangwa kuba ufite App ya StarTimes ON, ku babifite ni ukugura abonoma ya Classic cyangwa iya Smart, ku bakoresha antene y’igisahani, ubundi ukaryoherwa n’ibyiza bya StarTimes, utangira neza n’uyu mwaka mushya wa 2023.

StarTimes izabereka andi marushanwa nka Bundesliga, CAF Champions League, CAF Confederation Cup, Copa del Ray, Coppa Italia, Spanish Super Sup, Italian Super Cup, Portuguese Cup, Portuguese League Cup .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka