Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville bifurizanyije Umwaka mwiza
Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu muhango wo kwifurizanya umwaka mwiza, wakurikiye inteko rusange yari igamije kongera gutora abagize Komite nyuma y’uko bamwe mu bari basanzwemo, bahinduriwe imirimo bakajya gukorera mu bindi bihugu. Iyo myanya ni uwa Perezida wa diaspora na Visi-Perezida wa Kabiri.
- Ambasaderi Mutsindashyaka aganiriza abitabiriye uwo muhango
Ku mwanya wa Perezida hatowe Dr.Gasana Michel, ku wa Visi perezida hatorwa Kayiranga Emmanuel.
Abayobozi bashya bahawe inshingano, bavuze ko bagiye gufatanya n’abandi basanzwe muri Komite, kugira ngo barebere hamwe neza icyateza imbere Abanyarwanda batuye muri Congo-Brazzaville, ndetse kikanateza imbere u Rwanda.
Banasabye kandi ko Abanyarwanda bafata iya mbere mu guteza imbere benewabo, bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri Brazzaville.
- bifurizanyije Umwaka mwiza bidagadura banasangira
Mu ijambo Ambassaderi Mutsindashyaka Theoneste yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, yashishikarije urubyiruko gushyira imbaraga n’umutima mu byo bakora, anakangurira abana b’Abanyarwanda bavukiye muri Congo, gushaka ibyangombwa kugira ngo batazacikanwa n’amahirwe yo kubona akazi mu mishinga y’ubucuruzi n’iterambere, Abanyarwanda bakora ndetse banateganya gukorera muri Congo.
Ambassaderi Mutsindashyaka yanashimiye kandi abitabiriye uyu muhango, abifuriza kuzagira umwaka mwiza urimo iterambere, anabakangurira kwitabira gahunda Ambasade iteganya mu minsi iri mbere, harimo kwizihiza umunsi w’Intwari.
Uyu muhango wasojwe n’ubusabane no gucinya akadiho ku basaga 90 bari bawitabiriye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|