Mali: Bizihije isabukuru ya RPF-Inkotanyi, basabwa gukomeza gusigasira Ubumwe

Ku wa 21 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti zabo batuye muri Mali, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze uvutse, mu birori byabereye kuri Centre International des Conférences de Bamako (CICB), mu mujyi wa Bamako.

Umuryango FPR-Inkotanyi muri Mali, Deo Mbuto, yagejeje ku bitabiriye iyo sabukuru amateka y’uwo Muryango mu gihugu cya Mali kuva mu myaka ya 1990.

Mu bikorwa by’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva washingwa muri Mali, yavuze ko mbere ya 1994, Umuryango wibanze ku bukangurambaga bw’Abanyarwanda bari batuye muri Mali, ndeste no gukusanya inkunga y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990. Yasobanuye kandi ko FPR-Inkotanyi mu gihugu cya Mali igizwe n’abantu b’ingeri ebyiri, hari abahatuye kuva kera n’imiryango yabo, hakaba n’abahari kubera akazi.

Nyuma y’igihe kirekire abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Mali, bongeye kwisuganya bashyiraho inzego zihagaririye Umuryango mu kwezi kwa Kabiri 2022. Mu bisanzwe abanyamuryango bafatanyije n’abandi Banyarwanda batuye cyangwa bakora muri Mali, bagize uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta, harimo gushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no kunga ubumwe, ndetse no gutanga inkunga muri gahunda zinyuranye zirimo Mituweli, Girinka, Cana Challenge n’izindi.

Mbuto Deo, Perezida wa RPF-Inkotanyi muri Mali
Mbuto Deo, Perezida wa RPF-Inkotanyi muri Mali

Mbuto yasabye kandi Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gukomeza gushyigikira gahunda zose z’Igihugu cyabo, gukomeza kunga ubumwe no gukorera hamwe, ndetse no gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa Diaspora mu bikorwa bisanzwe bihuza Abanyarwanda muri Mali.

Madame Nadine Musanabera uhagarariye abategarugaori, yasobanuye ko abategarugori bagize umubare munini w’abanyamuryango muri Mali, kandi bitabira ibikorwa byose by’umuryango ndetse n’izindi gahunda z’Igihugu. Yavuze ko bashima politiki nziza ya FPR-Inkotanyi, ishyira imbere imiyoboreye myiza mu gihugu, yatumye abategerugori bagira ijambo mu miyoborere ndetse n’uburenganzira bahabwa n’amategeko, atanga urugero rw’uburenganzira bwo kuzungura.

Yasobanuye kandi ko abategarugori bashinze ihuriro ryabo muri Mali ndetse biyemeje gukomeza gutoza umuco nyarwanda abana b’Abanyarwanda muri Mali.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batanze ubuhamya ku byiza Umuryango wagejeje ku Banyarwanda muri rusange, banahiga gukomeza gushyigikira izo ntego.

François Rusanganwa, umwe mu bitabiriye isabukuru, yashimye iterambere rihambaye atanga urugero rw’amashanyarazi ubu yageze ku baturage mu gihugu hose, kubera ubuyobozi bwiza bw’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Nsiga Diarra, uhagarariye urubyiruko yagize ati “urubyiruko rugomba gusigasira ibyagezweho no getera ikirenge mu cy’abatubanjiririje”.

Uwitwa Vestine yashimiye Umuryango FPR ko waremyemo icyizere abategarugori batera imbere baritinyuka, bakora imirimo yose yari isanzwe ikorwa n’abagabo nk’ubucuruzi n’ibindi. Yashimiye kandi gahunda ya Mutuelle de santé yatumye ubuvuzi bugera kuri bose.

Ruberintwali Melchiade mu buhamya bwe, na we yavuze ko kwitwa Umunywarwanda akagira Igihugu akabasha kugira uburenganzira bwo kwiga, akarangiza amashuri abikesha ubwitange bw’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali, Jean Pierre Karabaranga, yagaragaje impamvu Umuryango FPR-Inkotanyi wavutse, ko byaturutse ku bibazo bya politiki by’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda. Ubuyobozi bubi aho bwari bwarimitse ivangura n’amacakubiri, guheza bamwe mu Banyarwanda, ubukene bukabije n’imibereho mibi muri rusange.

Yasobanuye kandi Intego icyenda z’Umuryango FPR-Inkotanyi n’uko zashyizwe mu bikorwa, arizo Ubumwe bw’Abanyarwanda, Demokarasi n’Ubuyobozi, Ububanyi n’Amahanga, Ubusugire bw’Igihugu n’Umutekano, kurwanya ruswa, Imibereho myiza, Ubukungu bushingiye ku mutungo w’Igihugu, guca ubuhunzi, guharanira umubano mwiza n’ibindi bihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yasobanuye kandi ko Umuryango waciye mu bihe bikomeye, ariko ukabasha kubaka Igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Karabaranga, yibukije abanyamuryango ko FPR ko yubatse ubumwe bw’Abanyarwanda, akomeza abasaba gusigasira ubwo bumwe kuko ari wo musingi u Rwanda rwubakiyeho. Yasabye abanyamuryango kandi kwita ku rubyiruko kuko ariyo maboka y’Umuryango ejo hazaza.

Yashimiye Abanyamuryango uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego anabashishikariza gukomeza umurego, mu gushyigikira gahunda za Leta kandi bakomeza guharanira icyateza imbere Igihugu, bakanafatanya kurwanya abagambiriye gusenya ibyagezweho.
Ambasaderi Karabaranaga yibukije ko ibi byiza u Rwanda rwagezeho, Abanyarwanda bagomba guhora bazirakana ko babikesha ubuyobozi bwiza bwa Chairman wa RPFNyakubahwa, Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’ibiganiro habaye gusabana kw’Abanyamuryango 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka