Polisi yafashe udupfunyika tw’urumogi turenga 1200

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu igenda ifata ababitunda, bakanabikwirakwiza mu baturage, aho ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, yafashe udupfunyika tw’urumogi 1295, turimo 920 twafatiwe kuri moto nyirayo amaze gucika, hamwe n’utundi 375, twafatanywe umuturage mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Bugesera na Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ubwo abapolisi bari mu kazi mu masaha y’ijoro, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, bahagaritse abantu babiri bari bari kuri moto bamara kubona ko bahagaritswe bakayivaho bakiruka.

Yagize ati “Ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, ubwo abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano, babonye umumotari wari uhetse umugenzi, baramuhagarika, akibona ko bamuhagaritse yavuye kuri moto, ari we ari n’uwo yari ahetse bariruka. Abapolisi bakibona ko birutse bagize amakenga y’igitumye biruka begereye ya moto basanga bari bahetse igikapu kirimo udupfunyika 920 tw’urumogi.”

Moto n’ibiyobyabwenge byafashwe byashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata, kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa nyiri moto n’uwo yari ahetse, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Naho mu karere ka Kicukiro uwitwa Habineza Adam ufite imyaka 42 y’amavuko, yafatiwe mu mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama, afite udupfunyika 375 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage, biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo bakoranaga nyuma y’uko bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikimenya amakuru y’uriya mugabo, ryahise rijya kumushakisha aza gufatanwa udupfunyika 375 tw’urumogi n’amafaranga ibihumbi 300 Frw y’urwo yari amaze gucuruza.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko ibi biyobyabwenge abikura mu Karere ka Rubavu, akaba atari ubwa mbere abifatiwemo kuko mu mwaka wa 2019 ari bwo yarekuwe arangije igihano, cy’igifungo cy’umwaka yari yarakatiwe n’urukiko kubera byo.

Hamwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, kugira ngo akorerwe dosiye.

SP Twizeyimana agira abaturage inama yo kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha, ntibabashe kugira icyo bimarira ndetse n’ababicuruza bikabaviramo gufungwa bityo imiryango yabo ikahazaharira.

Yatanze umuburo ko Polisi ikomeje gahunda yo gushakisha umuntu wese ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge, kuko uretse no kwangiza ubuzima bwa muntu ari n’intandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano w’Igihugu.

Mu Rwanda, rumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka