Kayonza: Batatu bafashwe bacyekwaho gufatanya kwiba moto

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kayonza, ku wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, yasubije moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer nyirayo, ifite ibirango RF 115 J yari yibwe, hafatwa abasore batatu bacyekwaho gufatanya muri ubwo bujura.

Abafashwe ni Muhoza Ally ufite imyaka 27 y’amavuko, Rugamba Prince w’imyaka 22 na Nshimiyimana Alex ufite imyaka 39, bafatiwe mu mudugudu wa Cyeru, akagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange bafite ikarita iranga ikinyabiziga (Carte Jaune) yanditse kuri iyo moto, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gufatwa moto, yafatiwe mu muhanda wo mu mudugudu wa Cyeru ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Yagize at "Ku wa kabiri ahagana ku saa cyenda z’ ijoro Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko abantu bataramenyekana binjiye iwe mu gipangu, bagakura moto aho asanzwe ayiparika bakayitwarana n’ikarita iranga ikinyabiziga.”

Yakomeje agira ati “Polisi yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, iza kuyifatira mu muhanda nko muri metero 200 uturutse aho bari bayibye, nyuma y’uko abacyekwaho kuyiba bagendaga bayisunika babikanze bakayisiga aho bakiruka.”

SP Twizeyimana akomeza avuga ko mu iperereza ryakomeje gukorwa, haje gufatwa bariya bombi uko ari batatu, nyuma y’uko Polisi yabasanze mu nzu bacumbitsemo muri uriya mudugudu wa Cyeru, mu kubasaka bakabasangana ikarita iranga ikinyabiziga (carte Jaune) y’iriya moto yari yibwe bahita bafatwa.

Yagiriye inama abantu cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere bakareka ingeso yo kwiba kuko birangira bafashwe ku bufatanye bw’ inzego z’umutekano n’abaturage.

Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mukarange ngo hakomeze iperereza, mu gihe moto yari yibwe yashyikirijwe nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1, ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka