Gatsibo: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, yafashe umusore w’imyaka 20 y’amavuko, ukurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, aho yari afite insinga z’amashanyarazi zipima ibilo 52 zagiye zikatwa ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari.

Yafatiwe mu mudugudu w’Ibare, Akagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama, ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022, ahagana saa sita z’amanywa, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bitewe n’insinga z’amashanyarazi zigenda zikatwa zikibwa n’abantu batazwi, ariko ko hakekwa abagurisha ibyuma bishaje. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumusaka, abapolisi bageze iwabo mu rugo mu mudugudu w’Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo insinga z’amashanyarazi zipima 52Kgs ahita atabwa muri yombi.”

Yiyemereye ko izo nsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza, icyakora avuga ko na we yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwa remezo Leta ibagezaho bagaragaza abantu bose bazwiho kubyangiza kuko bidindiza iterambere.

Uwo musore n’insinga yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare ngo nabo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka