Hon. Kazarwa Gertrude yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibiganiro byabo kandi byibanze ku mikoranire ihuriweho n’Inteko Zishinga Amategeko, ubufatanye mu burezi, ubucuruzi n’andi mahirwe y’iterambere ibihugu byakungukiramo binyuze mu mibanire y’abaturage babyo.
Ambasaderi Khalid Musa Dafalla Musa yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zitandukanye, yizeza gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Ati “Ibihugu byombi bizakomeza gufatanya muri gahunda z’iterambere, no gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, yavuze ko Inteko Zishinga Amategeko ari inkingi ikomeye mu kubaka amahoro arambye, guteza imbere imiyoborere myiza no gusigasira agaciro k’ubufatanye bw’ibihugu.
U Rwanda na Sudan bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku butwerera n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Umubano mwiza ugaragarira mu bwitabire bw’abanyeshuri bagera hejuru ya 20% b’abanyamahanga biga muri kaminuza zo mu Rwanda bakomoka muri Sudani, ibi bikajyana n’ishoramari ry’abaturage b’icyo gihugu rimaze kwiyongera mu Rwanda, aho ryarenze miliyoni 10$.
Ibi byose byatumye ikigo cyigenga gitanga serivisi zo gutwara abantu mu kirere cyo muri Sudani, Badr Airlines, kibenguka isoko ry’u Rwanda ndetse ubu cyamaze gutangiza ingendo zihuza ibihugu byombi, zizatangira zikorwa rimwe mu cyumweru uru rugendo rukazajya runyura i Juba (muri Sudani y’Epfo).

Urugendo rwa mbere rw’iki kigo rwakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 9 Nyakanga, 2025, ubwo indege yayo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, kiri i Kanombe.
Ikigo cya Badr Airlines ni kimwe mu bigo byigenga biteye imbere muri Sudani, kikaba cyaraguye ibikorwa byacyo muri Afurika aho cyahisemo u Rwanda kugira ngo rube nk’umuhuza w’ibikorwa byacyo muri Afurika.
Hazajya hakorwa urugendo rumwe mu cyumweru, aho ruzajya runyura i Juba (muri Sudani y’Epfo).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|