Rwamagana: Polisi yagabiye inka imiryango ine y’abatishoboye

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Ishuri rya Polisi ritangirwamo amahugurwa (PTS) riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ryaremeye imiryango ine y’abaturage batishoboye yahawe inka 5, zirimo eshatu zihaka n’indi imwe iri kumwe n’inyana yayo, bahabwa n’imiti yo kuzoza ndetse n’amapompe yo kwifashisha, mu muhango wabereye mu mudugudu w’Umunini, Akagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Gishari.

Ni umuhango wari witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Polisi cy’amahugurwa, CP Robert Niyonshuti n’abandi bayobozi batandukanye, nk’uko byatangajwe kuru rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uwo muhango, CP Niyonshuti yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati “Tubashimira uruhare mugira mu gufasha inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano, kuko ntabwo zishobora kugerera hose icyarimwe. Iyo mutanze amakuru ku banyabyaha no ku bindi mubona bishobora guhungabanya umutekano, mugakora amarondo mwicungira umutekano; ni uruhare rukomeye mugaragaza kandi nibyo bituma haboneka umutekano n’ituze rusange haba aho mutuye ndetse no ku gihugu muri rusange.”

CP Niyonshuti yasabye abaturage borojwe, gufata neza inka bahawe kugira ngo zizororoke, babashe koroza n’abandi mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Meya Mbonyumuvunyi yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyo koroza abaturage, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’igihango ifitanye nabo.

Ati “Nyuma yo gucunga umutekano w’abaturarwanda bagasinzira ntacyo bishisha, ntibigarukira aho ahubwo Polisi yongeraho no guteza imbere imibereho myiza. Ni igihango gikomeye kidakwiye kwirengagizwa, murasabwa kwitura Polisi n‘izindi nzego z’umutekano mugirana ubufatanye mu gukumira no kwirinda ibyaha.”

Bazatsinda Jean Bosco, umwe mu bashyikirijwe inka, ufite umugore n’abana bane wagaragaje akanyamuneza yatewe no kuba yaratoranyijwe mu bagabiwe inka, avuga ko izamufasha kwikenura.

Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watekereje Abanyarwanda kuri Gahunda ya Girinka, nanjye nkaba mbashije kuyihabwa, nzayifata neza kugira ngo izabashe kororoka mbashe koroza n’abandi. Izampindurira imibereho mbashe kubona ifumbire umusaruro wiyongere, ndetse mbone n’amata y’abana banjye, yewe, sinabona uko mbivuga ndanezerewe cyane, iyi nka ni igihango tutazatatira.”

Inka zahawe abaturage zitanzwe nyuma y’uko mu kwezi gushize, iri shuri rya Polisi nabwo ryari ryatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1,000 bo muri uyu Murenge wa Gishari, mu rwego rwo kubafasha kwivuza, mu gihe kandi mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu mwaka wa 2022, mu Karere ka Rwamagana, Polisi yari yatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 278, hubakwa irerero (ECD) rimwe, hanatangwa inzu ebyiri ku baturage batishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka