Shyogwe: Biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu igwingira

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, buratangaza ko ku bufatanye n’abaturage, abajyanama b’isuku n’ab’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa, biyemeje kugira isuku umuco no guca igwingira burundu mu bana, kuko babonye ko bishoboka.

Abana bahabwa amata mu marerero
Abana bahabwa amata mu marerero

Ibyo barabivuga nyuma y’ukwezi bamaze mu bikorwa bitandukanye byibanze ku isuku hirya no hino mu murenge, ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana, aho bakoze uturima tw’igikoni, bongera aho kujugunya imyanda, hasurwa amarerero y’abana bato, amashuri, ibigo nderabuzima, hagamijwe guteza imbere isuku n’imirire iboneye mu bana.

Ni gahunda y’amarushanwa hagati y’imirenge igize Intara y’Amajyepfo, ku isuku no kurwanya imirire mibi, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze, umurenge uzahiga iyindi ukazahembwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, avuga ko ibyo bakoze mu kwezi kumwe bishimishije, byanaberetse ko no kubikomeza bishoboka.

Ati “Twararebye dusanga ingo hafi ya zose zo muri Shyogwe zifite uturima tw’igikoni, n’aho tutari turi twarubatswe duterwamo imboga zitandukanye, zifasha mu kurwanya imirire mibi. Twakanguriye abaturage kugira isuku ahantu hose, cyane cyane mu bwiherero, gushyiraho kandagira ukarabe, kandi barabyumva. Ibyo twakoze mu kwezi kumwe, byatweretse ko kubira umuco bishoboka, bityo tugahora ku isonga mu isuku no kugira abana bazira igwingira”.

Niyonzima Gustave, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe
Niyonzima Gustave, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe

Arongera ati: “Mu guhashya burundu igwingira, dufite umushinga wo gushyiraho ikiraro cy’Umurenge, kizaba kirimo inka zizajya zikamirwa abana, cyane cyane abazagaragaraho imirire mibi, ndetse n’uw’ubworozi bw’inkoko, ku buryo buri mwana muri abo azajya agenerwa litiro y’amata n’amagi abiri ku munsi”.

Uyu muyobozi ahamya ko ibyo byiyongereyeho imboga zo muri twa turima tw’igikoni, imbuto kuko buri rugo rugomba kuba rufite ibiti by’imbuto ziribwa nibura bitatu ndetse n’isuku, nta kabuza ko imirire mibi izacika burundu, agashimira Polisi y’u Rwanda yazanye icyo gikorwa, cyatangijwe n’urugendo rw’ubukangurambaga ku isuku.

Mu Murenge wa Shyogwe habarirwaga abana bane bafite imirire mibi bari mu muhondo, ariko umwe ubu akaba yarakize, bakaba bariyemeje ko n’abandi bakira bidatinze ndetse icyo kibazo kigacika burundu.

Abaturage na bo bavuga ko ibi bikorwa ari ingirakamaro, kuko bibibutsa inshingano zabo bigatuma batadohoka mu kuzamura imibereho myiza, nk’uko Sebudandi Kalisa wo mu kagari ka Kinini abisobanura.

Ati “Iyi gahunda yatumwe bimwe mu byo dusanganywe nk’udutanda two kwanikaho amasahane, uturima tw’igikoni, ahatari imigizi yanikwaho imyenda ishyirwaho n’ibindi bigamije kwimakaza umuco w’isuku. Twafashe n’umwanya wo kureba uko abana bitabwaho mu marerero, bafashwe neza, ku buryo tugomba gutandukana n’imirire mibi”.

Biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu igwingira
Biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu igwingira

Uwamariya Vestine, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Gakombe mu Kagari ka Ruli, na we ati “Dukangurira ababyeyi bose gushyira abana mu marerero aho bitabwaho bohagije, kandi barabyitabira, ibi bituma tubasha kubakurikirana hagamijwe guhangana n’imirire mibi”.

Muri rusange impande zose zirebwa n’ibi bikorwa, zihamya ko aya marushanwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ari ingorakamaro, kandi ko biteguye kuyatsinda bityo Umurenge wa Shyogwe ukegukana igihembo, ushingiye ku cyivugo cyawo kigira giti “Igicumbi cy’isuku, indyo yuzuye, ishema ry’umuryango”.

Ayo marushanwa yitabiriwe n’imirenge yose yo mu Ntara y’Amajyepfo uko ari 101, uzahiga indi ukazahembwa imodoka ya Miliyoni 25Frw.

Bashyize ingufu mu gutunganya uturima tw'igikoni
Bashyize ingufu mu gutunganya uturima tw’igikoni
Isuku mu ngo ni ingenzi
Isuku mu ngo ni ingenzi
Abaturage bakanguriwe kugira isuku umuco
Abaturage bakanguriwe kugira isuku umuco
Ni ubukangurambaga bwateguwe na Polisi y'u Rwanda
Ni ubukangurambaga bwateguwe na Polisi y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka