Basanga uruhare rw’abana mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari ingenzi

Abakurikirana ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka bigira ku bantu, basanga abana bari mu ba mbere bibasirwa cyane, ari yo mpamvu ari ngombwa kumva ibitekerezo byabo kuri icyo kibazo, ndetse bakanagira uruhare rugaragara rujyanye n’ubushobozi bwabo mu gukumira izo ngaruka.

Abana bahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo byabo
Abana bahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo byabo

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, ubwo habaga ibiganiro byahuje abana bahagarariye abandi na bamwe mu bayobozi bafite aho bahurira no kubungabunga ibidukikije, hagamijwe kumva ibitekerezo by’abana ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibyifuzo byabo, igikorwa cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga wo kurengera abana (Save The Children), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) ushinzwe kugenzura imyuka yongera ubushyuhe ku Isi, David Ukwishaka, avuga ko ari ngenzi ko abana babigiramo uruhare, cyane ko bari mu bo imihindagurikire y’ibihe igiraho ingaruka cyane.

Agira ati “Abana bari mu ba mbere bagirwaho ingaruka zikomeye n’imihindagurikire y’ibihe, urugero urabona ko ari abanyeshuri, iyo amashuri yangijwe n’ibiza bahagarika kwiga ndetse byatinda hakagira abatarigarukamo. Abana rero bafite uruhare mu guhangana n’iki kibazo, ntabwo dukwiriye kubabona nk’ab’ahazaza gusa, nk’uko na bo babyivugira ko tudakwiye kubasiga inyuma muri uru rugamba, ko ahubwo ari abafanyabikorwa”.

Akomeza avuga ko igishimishije ari uko n’abana ubwabo bumva ko ari ikibabazo gihangayikishije, ari yo mpamvu hari ibikorwa byinshi bakora birimo gutera ibiti n’ibindi.

Habayeho ibiganiro bitandukanye
Habayeho ibiganiro bitandukanye

Umwe mu bana bitabiriye iki gikorwa, Abijuru Ange Aline, wo mu Murenge wa Kigali mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe abizi akanagaragaza uruhare rwe na bagenzi mu kubikumira.

Ati “Icya mbere ni uko ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe natwe zitugeraho, ugasanga inzu z’abantu zirasenyutse babuze aho kuba, aho haba harimo n’abana. Ni yo mpamvu mu byo dukora twiyemeje gutera ibiti byinshi, gutoragura imyanda igashyirwa ahabugenewe n’ibindi, tugamije guhangana n’ibyo bibazo. Mu matsinda dukoreramo nk’abana, tumaze gutera ibiti 1,200 mu murenge ntuyemo, kandi turakomeje”.

Abijuru uherutse mu nama Nyafurika ku mihindagurikire y’ibihe yabereye muri Ethiopia muri Nzeri uyu mwaka, avuga ko yahungukiye ubumenyi bw’ingirakamaro, akaba yarihaye intego yo kubusangiza bagenzi be batagize ayo mahirwe.

Mugenzi we Mucunguzi Amza wiga kuri GS Cyivugiza mu Muyi wa Kigali, na we ati “Aho nagiye hose mu nama bavuga ku bidukikije, bigaragara ko kubyitaho ari ingenzi. Ni yo mpamvu niyemeje gutanga ibitekerezo nk’umwana, kugira ngo ibidukorerwa natwe tubigiremo uruhare. Ubu ku ishuri aho niga ndetse no mu nkengero zaryo, twiteguye gutera ibiti muri uku kwezi kugira ngo dukumire ingaruka z’ibiza, ndetse umujyi wacu ube mwiza kurushaho tunabone umwuka mwiza wo guhumeka”.

Abana batozwa kumeny akuvugira mu ruhamwe
Abana batozwa kumeny akuvugira mu ruhamwe

Umuyobozi ushinzwe porogaramu n’ireme ryazo muri Save The Children, Marcel Sibomana, avuga ko gutoza umwana kugira uruhare mu bikorerwa ari ingenzi mu mikurire ye.

Ati “Save The Children nk’umuryango wita ku bana, turabahugura, tukabatoza kugira inshingano bakiri bato, kuko nk’iyo bavuze ngo buri muntu atere igiti, umwana na we biramureba kandi arabishoboye. Ibi rero ni uburyo bwo gutegura umwana kuba umuyobozi, ushobora gutanga ibitekerezo, bityo naba mukuru agahabwa inshingano ntihazagire ikimutungura. Ni yo mpamvu rero dushaka ko ibi bibazo isi yikoreye birimo n’imihindagurikire y’ibihe umwana abimenya hakiri kare, bityo nakura azabe mu babibonera ibisubizo”.

Akomeza avuga ko mu biganiro nk’ibi bahuza abana n’abayobozi, hagamijwe ko ibitekerezo byabo byumvikana, bikagezwa no hejuru, bityo n’ibyifuzo byabo bikaba byabonerwa ibisubizo.

Sibomana avuga kandi ko kugeza ubu ibikorwa nk’ibi bimaze kugera ku bana barenga ibihumbi 500, mu turere dutandukanye kandi n’abana bafite ubumuga na bo ntibabihezwamo.

Iyi nama Save The Children iyitegura ku bufatanye n’indi miryango nka Uwezo Youth Empowerment ukurikirana ahanini abana bafite ubumuga, Children’s Voice Today n’indi.

Marcel Sibomana
Marcel Sibomana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka