Ubushinjacyaha Bukuru bwesheje 100% umuhigo wo gukora amadosiye muri 2024-2025
Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu butangaza ko bwesheje 100% umuhigo bwihaye wo gukora amadosiye mu mwaka wa 2024-2025, kuko bwari bwahize gukora nibura 96% ariko burarenza bukora 96.4%.
Ibi ni ibigaragara muri raporo y’uru rwego, yerekana ibyo rwagezeho kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025.
Iyi raporo kandi igaragaza ko amadosiye Ubushinjacyaha bwakiriye yagabanutse, aho ikigereranyo cyerekana ko muri 2024-2025 hakiriwe amadosiye 78,489 mu gihe mu mwaka ushize wa 2023-2024, hakiriwe amadosiye 90,493, bigaragara ko yagabanutseho 12,004 angana na 13%.
Iyo usesenguye neza nk’uko iyi raporo ikomeza ibyerekana, usanga iri gabanuka ryaraturutse ku kuvugurura Itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahawe ububasha bwo gushyingura amadosiye rubona ko atari ngombwa koherezwa mu Bushinjacyaha Bukuru.
Kugabanya amadosiye ajya mu nkiko, ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu nama ngarukamwaka y’urwego rw’Ubushinjacyaha, yabaye ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, yahuje abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera ndetse n’abakozi batandukanye muru uru rwego.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille ubwo yatangizaga iyi nama, yashishikarije abashinjacyaha, gushyira imbere uburyo butandukanye bwo kurangiza imanza hatabayeho kujya mu nkiko.
Yagize ati “Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, rishyiraho uburyo butandukanye burimo itangwa ry’ingwate mu mwanya wo gufunga by’agateganyo ukurikiranyweho ibyaha, harimo guca ihazabu hatabaye urubanza, hakabamo ubuhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, gusa uko bigaragara ubu buryo ntibukoreshwa ku kigero gikwiriye”.
Yungamo ati “Kugira ngo tugere ku ntego yo gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse, butekanisha abaturarwanda, ndashishikariza Ubushinjacyaha kurusaho gukoresha ubwo buryo aho bishoboka hose, kuko ari bumwe mu buryo buzatuma umubare w’amadosiye aregerwa inkiko ugabanuka. Ibi biha abashinjacyaha umwanya wo kuyategura neza, ndetse no ku ruhande rw’abacamanza hakabaho guca imanza z’ubudakemwa”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea bargaining) ari ingenzi, kuko bugabanya imanza zijya mu nkiko bitari ngombwa, bukaba ari bwo ashishikariza abashinjacyaha gukoresha aho bishoboka.
Urwego rw’Ubushinjacyaha kandi rwishimira ko uburyo bwo gukora amadosiye bugenda bunoga kurushaho, ibi ngo bikaba bigaragazwa n’uko ikigero cyo gutsinda (conviction rate) cyazamutse kikaba kigeze kuri 94.4% ari na wo muhigo uru rwego rwari rufite, ari byo bigaragaza ko amadosiye yakozwe neza bigatuma ruyatsinda mu nkiko.
Icyakora, uru rwego nubwo rwishimira ibyo rwagezeho, runagaragaza ko hakiri imbogamizi mu mikorere yarwo, zirimo ikibazo gikomeye cy’abakozi bake, imiterere y’ibyaha muri iki gihe cyane cyane ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga kuko kubishakira ibimenyetso ngo bigoye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|