Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, bikaba biteganyijwe ko abayobozi bombi bazagirana ibiganiro.

Perezida Kagame na Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, bari baherutse guhurira i Doha mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, ubwo Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye inama ku iterambere rusange, bakaba icyo gihe baraganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano mu buryo bw’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi, aha ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, Qatar ikaba inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Iki kibuga cy’indege biteganyijwe ko kizajya cyakira abantu basaga Miliyoni 14 buri mwaka, bakinyuraho baza mu Rwanda cyangwa bajya ahandi hirya no hino ku Isi.

Ifoto: RBA
Ifoto: RBA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka