Iyo Umuyobozi ari muzima n’abandi baba bazima - Gen (Rtd) Fred Ibingira

Gen (Rtd) Fred Ibingira ahamya ko iyo Umuyobozi ari muzima, n’abo ayobora baba ari bazima, Umuyobozi yaba arwaye afite ikibazo, n’abandi bose baba bafite ikibazo.

Gen (Rtd) Fred Ibingira
Gen (Rtd) Fred Ibingira

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, ubwo yari yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, agahabwa umwanya wo kuganiriza abitabiriye iryo huriro ku bijyanye n’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kugira ngo Inkotanyi zitsinde urugamba rwo kubohora u Rwanda, byatewe n’uko bari bafite Umuyobozi muzima.

Yagize ati “Burya buri kintu cyose kigira ukiyobora, umuryango ugira uwuyobora, n’inyamaswa ziri mu ishyamba zigira umutware. Natwe rero ku rugamba twari dufite umuyobozi muzima, ari yo mpamvu twarutsinze”.

Ayavugaga Perezida Paul Kagame, yita ‘Afande wayoboye urugamba’, kugora ngo amutandukanye n’abandi ba Afande, kuko yabaye umuyobozi w’indashyikirwa, cyane ko na nyuma y’urugamba yasabye abasirikare ayoboye kutihorera.

Ati “Twarahagurutse rero tumze kumva inyigisho ze, dufite amabwiriza tugenderaho. Yaratubwiye ati mwemuyoboye Ingabo, mukurikirane abo muyoboye kugira ngo hatagira umusirikare wihorera. Tekereza ufite imbunda, yuzuye amasasu, uraje usanze umuryango wawe, so, mama wawe, abavandimwe bishwe bose, ababishe cyangwa uwabishe araho nagho, ufite ubwo bushobozi nawe bwogukora ibyo bakoze, ariko ntukore icyo kintu”.

Akomeza avuga ko icyabashoboje ibyo ari uko bari bafite umuyobozi mwiza, ati “Iyo tutagira umuyobozi mwiza, ntibyari gushoboka”.

Yungamo ko Umuyobozi w’urugamba yakoze ibyananiye Isi yose, ahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ari “Tekereza umuntu wari ufite imyaka 33, akabasha gukora icyananiye Isi yose. Agukurikirana abo yayoboraga ari umwana nka bo, kuko bari mu myaka 24, 25, 26, ngira ngo uwari mukuru yari afite imyaka 40”.

Akomeza avuga na ko nyuma ya Jenoside Umuyobozi mwiza yakomeje ikivi yatangiye, hakurikiraro gahunda zo gusana Igihugu cyasaga n’ikitakiriho, haba mu bukungu, haba mu kunga Abanyarwanda, haba mu kunga Ingabo zarwanaga, byose arabitunganya.

Icyakora yavuze ko bitari byoroshye, kuko nyuma yaho hadutse abacengezi, atanga urugero rw’ahitwa ku Kirenge muri Rulindo, aho bahagarikaga imodoka zitwara abagenzi, bakabwira Abahutu ngo basohoke naho Abatutsi basigaremo, imodoka bakayikinga bakayimenaho lisansi bagatwika.

Icyo kibazo na cyo Umuyobozi ngo yaragikurikiranye, habaho kuvangura abaturage beza n’abacengezi, ikibazo kirarangira, ari ho akomeza agira ati “guhitamo kwacu ntikwatubeshye”.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka