Ubwiyongere bw’abasura Pariki y’Akagera buratanga icyizere cy’umusaruro utubutse muri 2028
Pariki y’Igihugu y’Akagera iravuga ko iteganya kunguka cyane mu mwaka wa 2028, igashingira ku mubare w’abayisura ukomeje kuzamuka, ku kunoza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no ku isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Kuva Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangira kuyobora Pariki y’Akagera, ku bufatanye na African Parks mu 2010, yabaye imwe muri pariki zihagaze neza ku mugabane wa Afurika, ariko mu rwego rw’imari, yakomeje kubeshwaho n’inkunga z’abagiraneza.
Kuva mu 2010, iyi pariki yakoresheje Miliyoni 50.1 z’Amadolari mu mirimo yo kuyitaho, mu gihe yinjije Miliyoni 32.1 z’Amadolari muri icyo gihe, ayaburagaho akaba yajyaga atangwa n’ibigo nka Bralirwa, Access to Finance Rwanda n’abandi baterankunga mpuzamahanga.
Abayobozi ba pariki bavuga ko ibi bigiye guhinduka
Jean Paul Karinganire, Umuyobozi ushinzwe Imari n’Isuzuma ry’Inkunga muri Akagera, avuga ko barimo gukora ku buryobunguka.
Ati “Duteganya ko Pariki y’Akagera izaba izunguka cyangwa se idahomba mu 2028. Turi mu cyerekezo cyiza, ariko bisaba ko tugera ku basura pariki 65,000 buri mwaka kugeza mu 2027, kandi bakayisura igihe kirekire.”
Kuva hatangira ubufatanye na Arsenal FC mu 2018, umubare w’Abongereza basura Akagera wariyongereye. Ubundi bufatanye bwakurikiyeho na Paris Saint-Germain na FC Barcelona bwafunguye amarembo ku isoko ry’Abafaransa n’Abadage, bituma umubare wa ba mukerarugendo bo ku mugabane w’u Burayi urushaho kuzamuka.
Uku kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga byasyize u Rwanda mu bihugu byakira ba mukerarugendo batanga amafaranga menshi kandi bahatinda. Buri mukerarugendo nibura atanga $200, abashinzwe pariki bakemeza ko amafaranga ashobora kwiyongera akagera kuri Miliyoni 7.6 z’Amadolari mu 2028, bikaba byatuma pariki yunguka.
Kuva mu 2010, abasura pariki bamaze kugera ku 470,622, aho Abanyarwanda bagize 45%. Umubare w’abasura iyi pariki ntugabanuka kuva mu 2021, ikaba ikomeje kuguma ku mubare wa 62,000 w’abayisura buri mwaka.
Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byazamuye umusaruro
Kugaruka kw’Intare muri 2015 n’Inkura mu 2017 byatumye Akagera iba pariki yonyine mu Rwanda ibarizwamo inyamaswa eshanu za mbere nini (Big Five).
Amafaranga yinjiye yavuye ku Madolari 203,000 mu 2010 agera kuri Miliyoni 4.7 mu 2024, bikaba bituruka ku kuba inyamaswa zaragarutse, ndetse no ku bwiyongere bwa ba mukerarugendo.
Ku rwego rw’Igihugu, Pariki y’Akagera yatanze imisoro ndetse n’amafaranga yo mu bigega by’ingoboka agera kuri Miliyoni 8.3 z’Amadolari hagati ya 2010 na 2025. Ayandi Miliyoni 4.7 yagejejwe ku baturage biciye mu mishanga bakora ndetse n’abahabwa inkunga, ibimenyerewe nka ‘Revenue sharing’.
Uburobyi: Nubwo budashamaje ariko ni inyongera ihoraho
Uburobyi mu biyaga by’Akagera burimo ifi nka tilapia n’izindi, bumaze kuba inkomoko y’amikoro ku baturage ndetse bukanunganira umutungo wa pariki.
Nubwo uburobyi muri iki gihe bwinjije 4% gusa by’inyungu zose za pariki, igihe cya COVID-19 bwigeze kugera kuri 13% na 9% hagati ya 2020 na 2022.
Ubushimusi n’amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa
Nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa, Pariki y’Akagera iracyahanganye n’ubushimusi, ndetse n’amakimbirane hagati y’inyamaswa n’abantu, cyane cyane mu Karere ka Nyagatare. Ibitera, imbogo, inkura n’ingona, ni zimwe mu nyamaswa zangiza imyaka y’abaturage, kikaba ari ikibazo Karinganire ahuza n’igihe pariki yari ikiri ntoya.
Ati “Iki ni ikibazo kiri ku rwego rw’Igihugu, kandi kiracyaganirwaho mu gushakisha uburyo cyakemuka”
Mu 2013, hafashwe imitego isaga 2,000, ariko umubare waragabanutse ugera munsi ya 100 bitewe n’ingamba zo kongera umutekano, abarinzi bazenguruka pariki n’inkuta z’amashanyarazi zubatswe ku ntera ya kilometero 120.
Karinganire avuga ko ubu gushimuta inyamaswa nini kwagabanutse cyane, hasigaye ubundi bushimusi buke bukorwa n’abaturage bavuga ko babiterwa no gushaka imibereho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|