RIB yafunze umukozi wa Rwanda FDA n’umunyenganda bazira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga, bakaba bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.

Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya, nyir’uruganda ‘Dusangire Production Ltd’ rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranyije n’amategeko mu igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti.

Amakuru RIB yatangaje ku rubuga rwayo rwa X, avuga ko dosiye z’abo bombi zoherejwe mu Bushinjacyaha mu gihe bo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamata, .

RIB iraburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko. RIB irakomeza kwibutsa kandi abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka