Bizimungu Pierre Célestin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ibyabereye mu rufunzo rwiswe CND mu Murenge wa Ntarama biteye agahinda gakomeye, kuko mu bahahungiye imihoro y’interahamwe, benshi barigise mu gishanga barabura kugeza n’ubu.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iy’Uburezi ku bufatanye n’izindi nzego zifite uburezi mu nshingano, baratangaza ko harimo gutegurwa uburyo abana bari munsi y’imyaka 16 babuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, kuko zibangiririza imitekerereze.
Abanyeshuri 10 bo mu ishuri rya Hope Haven Christian Secondary School berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye guhagararira u Rwanda mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya Siyansi, kizabera muri George R. Brown Convention Center.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri atandukanye kujya batanga amakuru-shingiro y’ukuri y’ibigo bayobora, kuko ari yo agenderwaho mu gukora igenamigambi ryo guteza imbere uburezi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ivuga ko Leta y’u Rwanda kugeza ubu nta gahunda ifite yo gushyiraho ingano ntarengwa ya lisansi ihabwa ikinyabiziga kuri sitasiyo, nk’uko hari abamaze iminsi babihwihwisa.
Umuryango Unity Club Intwararumuri wateguye gahunda yo kwifatanya n’ababyeyi b’Intwaza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi aho batuye mu turere dutandukanye.
Abanyenganda bakorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga, bavuga ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije, cyangwa ugenda bya hato na hato, kiza imbere mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo, bagasaba ko hakorwa ibishoboka kigakemuka byihuse.
Byari ibyishimo byo kubonana hagati y’abakunzi babiri, umwe witwa KT Radio ku ruhande rumwe, ndetse n’ abayikurikirira kuri 96.7 FM, mu Ntara y’Amajyepfo i Muhanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) gitangaza ko ibishushanyo mbonera mu turere twose tw’Igihugu byakozwe ndetse biri no mu ikoranabuhanga, bityo ko abajyaga bubaka ahagenewe ubuhinzi cyane cyane mu cyaro ntibimenyekane, basabwa kubicikaho kuko hari n’ibihano bibategereje.
Umuyobozi wungirije wa sosiyete izobereye mu gutunganya amafilime ya Paramount Pictures, Josh Greenstein, yatangaje ku mugaragaro ko igice cya gatatu cya filime yakunzwe cyane Top Gun (Top Gun 3), nanone izagaragaramo icyamamare mu gukina amafilime, Tom Cruise, kirimo gutegurwa kandi ko inyandiko yacyo (scenario) igeze kure.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwibutse abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakaba nk’uko basanzwe babigenza buri mwaka ahantu hatandukanye, bateye inkunga ishyirahamwe ry’ababyeyi barokotse Jenoside rikora ubucuruzi, aho babahaye Miliyoni 5Frw mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Dr. Philbert Gakwenzire, yavuze ko Kiliziya ubundi yigisha kubana neza, ariko ngo si ko byagenze, kuko hari ingero nyinshi zibigaragaza, uhereye ku rwa Padiri Seromba Athanase, ndetse no ku bisigazwa by’inkingi (blocs) za Kiliziya ya Paruwasi ya Nyange, mu Karere ka Ngororero.
Akaniwabo Colleta warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko we n’abo bari bari kumwe ubwo birukankaga bahunga Interahamwe zari zariye karungu, zica abantu umugenda, bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi bizeye kuharokokera, basanga Pasiteri Uwinkindi Jean wahayoboraga yateguye Interahamwe, abahageze mbere (…)
Perezida Kayibanda Gregoire wategetse u Rwanda muri Repubulika ya mbere, akimakaza ivanguramoko acengeza mu bantu ko Abatutsi ari abanyamahanga agamije kubangisha abandi, amateka agaragaza ko ari we ufite inkomoko mu mahanga.
Romuald Wadagni, wari Minisitiri w’Imari wa Bénin, akaba n’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, yatorewe kuyobora iki gihugu ku majwi arenga 94,05%, nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora by’agateganyo, byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Mata 2026.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, ahamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro w’uruhererekane rw’amateka y’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoloni bwimakaje amoko.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, baranenga abantu baho batinyutse gushinjura Oswald Rurangwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse Urukiko rukamukatira burundu, kuko ngo birengagiza ibyo bazi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa Appollinnaire ukomoka mu Karere ka Ngororero, ahitwaga muri Komine Satinsyi icyo gihe, ubu akaba ari mu Murenge wa Ngororero, yari umwana w’imyaka icumi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Dan Ngabonziza, yijeje imiryango y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko hagiye kubakwa ikimenyetso (Monument), abo banyamakuru bazajya bibukirwaho mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ayinkamiye Louise warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kuri ubu icyo yumva yakwitura Igihugu, ari uko abana be bose bajya mu nzego z’umutekano, bakaba abasirikare cyangwa abapolisi, kuko ngo iyo hataba abasirikare b’Inkotanyi atari kubaho.
Umusirikare w’Umunya-Senegal, Gen. El Hadji Babacar Faye wari uri mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko izi ngabo ntacyo zakoze ngo zitabare abicwaga, bityo ko Afurika itagombye gutegereza ibisubizo by’ibibazo byayo ahandi.
Karangwa Jean Marie Vianney, warokokeye Jenoside ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yagize ibyago bikomeye, aho umuntu wamumenye amusanze mu bitaro aho yari arwariye, yamwemereye ko yamufasha gusubira iwabo mu rugo, aho kumuha ubwo bufasha amuhururiza abamwica.
Ngiruwonsanga Théoneste warokokeye Jenoside ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangungu, ubu akaba ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Shangi, avuga ko yageze imbere y’urupfu, akaruganiriza ntirumusubize, gusa ku bwa Nyagasani akaza kurokoka imihoro y’abicanyi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko imodoka z’amashanyarazi zitwara abagenzi zatumye igiciro cy’ubwikorezi kitazamuka cyane, kuko ubu cyazamutseho 35% mu gihe cyagombye kuba cyarazamutseho 120%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ntaho rihuriye n’intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane muri Iran, nk’uko hari abamaze iminsi babivuga ndetse basa n’ababiteramo urwenya.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime, Mugisha Emmanuel uzwi cyane mu ruhando rw’ubuhanzi nka Clapton Kibonge, yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Jacky bamaranye imyaka umunani babana, akaba yamubwiye ko ubu ari bwo agiye kumukunda kurushaho.
Jean Ahishakiye, utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, amaze imyaka irenga 20 atuye muri aka gace. Avuga ko hafi ya buri rugo rufite icyobo kijyamo amazi yakoreshejwe, ariko abantu bake akaba ari bo bamenya aho ayo mazi aherera.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, harimo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe mu buryo bukurikira: Lisansi iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu iragura (…)
Ababyeyi b’abana bafite Autisme bavuga ko ari abana nk’abandi nubwo baba bafite imyitwarire idasanzwe, itandukanye n’iy’abandi, kuko iyo bakurikiranywe uko bikwiye bashobora kwigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu.
Senateri Gasana Alfred yatabarije inka za gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuko ngo zititabwaho uko bikwiye kuko abazihabwa ahanini batabasha kuzivuza neza iyo zarwaye, bigatuma hari izipfa mu gihe bazihawe ngo zibafashe kwikura mu bukene.