FPR-Inkotanyi muri Gasabo n’Umujyi wa Kigali batangije inyubako ya miliyari 3.2Frw

Mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka utaha wa 2021, ibiro by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, bizatangira gukorera ku Gisozi aharimo kubakwa ingoro ifite agaciro ka miliyari zirenga eshatu.

Abayobozi b'Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw'akarere ka Gasabo n'Umujyi wa Kigali, Rwamurangwa Stephen na Rubingisa Pudence, bashyize ibuye ry'ifatizo ahuzubakwa Ingoro y'uwo muryango
Abayobozi b’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, Rwamurangwa Stephen na Rubingisa Pudence, bashyize ibuye ry’ifatizo ahuzubakwa Ingoro y’uwo muryango

Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, hamwe na Rubingisa Pudence uyobora FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, bavuga ko bahomberaga akayabo mu gukodesha ahantu batishimiye.

Aba bayobozi bombi bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umuturirwa ugeretse inshuro eshanu mu Mudugudu wa Rwinyana mu Kagari ka Musezero ku Gisozi, hafi y’urugabano rw’Umurenge wa Gisozi na Kinyinya.

Iyo nzu izaba ifite ibikorwa remezo byagenewe kwidagadura kw’abahasura n’abahaturiye, birimo ibibuga by’imikino n’ubwogero(piscine), icyumba mberabyombi ndetse na resitora.

Igishushanyo mbonera cy'Ingoro y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo n'Umujyi wa Kigali, iyo nzu ikazaba yarangije kubakwa mu kwezi kwa Nyakanga k'umwaka wa 2021
Igishushanyo mbonera cy’Ingoro y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, iyo nzu ikazaba yarangije kubakwa mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka wa 2021

Rwamurangwa Stephen yakomeje agira ati “Abanyamuryango barahendwa, Gasabo turakodesha, Umujyi urakodesha kandi iyo ni imisanzu y’abanyamuryango.”

“Ayo dutanga ku bukode yadufasha kwishyura umwenda wa banki buhoro buhoro, ku buryo mu gihe kitarambiranye twaba dukorera ahadafite iyo ntugunda yo gukodesha”.

Ati “Rimwe na rimwe aho dukorera usanga ari ahantu hatabereye kandi dusesagura iby’abanyamuryango, hari n’igihe bizamuka ugasanga twimuka, ntabwo Umuryango ugomba guhora wimuka”.

Umuyobozi w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, akomeza avuga ko inyubako batangije kubaka ku wa gatandatu tariki 25 Mutarama 2020, ngo izakurikirwa n’iterambere ry’agace izaba yubatswemo.

Umuyobozi wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Umuyobozi wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

Yagize ati “Hazakurikiraho no guteza imbere iyi mihanda yegereye ingoro yacu, tube twagira n’uburyo abahatuye biteza imbere muri rusange muri iki gice dutuyemo”.

“Nderekeza amaso ku bucucike bw’amazu ari i Kagugu (Kabuhunde n’Akadobogo), ngahita numva ko iyi nyubako igiye gutuma iyi karitsiye itera imbere mu miturire n’ibindi bikorwa bihakikije”.

Ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi muri Gasabo na Kigali ntibwifuje gutangaza umubare w’amafaranga yishyurwaga aho bakodesha, ariko ngo bishyuraga akayabo aho basanzwe mu mirenge ya Kimironko na Kicukiro.

Abayobozi b'Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw'akarere ka Gasabo n'Umujyi wa Kigali banatangije igikorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo ingoro y'Umuryango RPF-Inkotanyi ku Gisozi
Abayobozi b’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali banatangije igikorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo ingoro y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku Gisozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka