Amafoto: Ubuzima muri Kagugu, Akagari gatuwe kurusha utundi mu Rwanda

Iyo uteze imodoka uvuye muri gare ya Nyabugogo, mu Mujyi wa Kigali, cyangwa muri gare ya Kimironko werekeza mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, hose utanga amafaranga y’u Rwanda 216.

Kubera ubwinshi bw'abantu, mu muhanda ushobora gukeka ko ari mu isoko
Kubera ubwinshi bw’abantu, mu muhanda ushobora gukeka ko ari mu isoko

Aka ni ko Kagari ko mu Mujyi wa Kigali gafite ibyerekezo bigana hose, ndetse imodoka zijyayo cyangwa izivayo zikaba zidashobora gutegereza abagenzi iminota irenze 10 zitaruzura.

Mugabo Daniel uyobora Akagari ka Kagugu agira ati “Kuba dufite izo ‘lignes’ nyinshi gutyo, ni ikigaragaza ko dufite umubare munini w’abaturage, iyo hageze ninjoro ni bwo uhita ubibona neza”.

Avuga ko mu myaka itanu ishize aka Kagari kari gafite abaturage barenga ibihumbi 39, ariko ukwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize wa 2019, kwarangiye kageze ku baturage barenga ibihumbi 49.

Kagugu ifite ubuso butaruta ubw’utundi tugari, ni ko Kagari ka mbere mu gihugu gafite abaturage benshi nkuko bigaragazwa n’Ikigo gitera inkunga imishinga y’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).

Utereje amaso ku misozi igize Akagari ka Kagugu ubona ubucucike bw’imiturire yitwa akajagari mu bice by’i Batsinda, Kagugu n’Akadobogo.

Muri Kagugu abantu batuye mu buryo bucucitse
Muri Kagugu abantu batuye mu buryo bucucitse

Biraterwa n’iki?

Uwitwa Kibukayire Noel, ucuruza ibiribwa, avuga ko arangura imyumbati mu gitondo cya kare ku mafaranga 160ku kilo, agahita atangira kuyigurisha amafaranga 200 kuri buri kilo, kandi ibyo yaranguye byose bikarara bishize.

Ibiciro by’ibiribwa muri aka Kagari biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, kuko ngo uwajyana iyo myumbati mu isoko rya Kimironko atabura kuyigurisha ku mafaranga 350 buri kilo.

Ibiribwa muri Kagugu bigura make ugereranyije n'ahandi muri Kigali
Ibiribwa muri Kagugu bigura make ugereranyije n’ahandi muri Kigali

Ibirayi muri Kagugu-Batsinda bigurishwa amafaranga 270 ku kilo, mu gihe ahandi bigurishwa kuri 350, ibijumba bigurishwa amafaranga 150/kg mu gitondo cya kare, byajya kugurishwa ahandi bigatangwa ku mafaranga arenga 250frw/kg.

Muri resitora iciriritse y’i Batsinda (muri Kagugu), wahabona isahani y’ubugari bw’imyumbati, isosi n’ibishyimbo ku mafaranga 300, wakongeraho andi 300 bakaguha n’inyama.

Ibi bituma Akagari ka Kagugu gaturwa n’abantu benshi baciriritse baba bavuye hirya no hino mu ntara z’u Rwanda, ndetse n’abo ubuzima bw’i Kigali bwatangiye kugora, barimo urubyiruko n’abana baba mu muhanda bahimbwe izina rya ‘marine’.

Uwitwa Munyakuzimu uvugwaho gucumbikira abantu b’ingeri zose barimo n’abicuruza, abacumbikira ku mafaranga y’u Rwanda ibiceri 200 buri joro, akaba atuye muri Kagugu, hakaba ari naho hari akabari kitwa Mubiziriko gakora iminsi 7/7, amasaha 24 kuri 24.

Ubwinshi bw’abaturage muri Kagugu bwatumye habaho kwitiranya imihanda n’isoko, aho kuva i Batsinda uhingukira ahitwa kuri Burende bitajya bipfa korohera imodoka zihuta.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ingabo yanyuze mu gasantere ka Batsinda abura uko ajya mu kazi, maze agira ati “hano hantu mpamaze isaha yose mpagaze kubera umubyigano w’abantu n’ibinyabiziga, umuhanda wahindutse isoko, aha hantu bakwiye kuhahagurukira”.

Umunaniro no kuvunika kw’abatanga serivisi za Leta

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Mugabo Daniel, avuga ko buri munsi (uretse ku wa gatanu) ngo bakira abaturage babarirwa hagati ya 300 na 350 baje gusaba serivisi zitandukanye.

Agira ati “Tugira abayobozi b’imidugudu badufasha kugabanya umubare w’abagombye kuza hano ku kagari. Iyo tutabagira tuba twakira abaturage batari munsi y’ 1,000 ku munsi, ni yo mpamvu inzego zikwiye kudukorera ubuvugizi kuko hano turi abakozi babiri gusa”.

Akagari ka Kagugu gafite amashuri 15 yigenga hamwe n’ikigo kimwe cya Leta (Groupe Scolaire Kagugu Catholique), kigizwe n’amashuri abanza hamwe n’ayisumbiye icyiciro cya mbere.

Iki kigo cyakiriye abana 7,568 muri uyu mwaka wa 2020, kikaba kigizwe n’ibyumba by’amashuri 54, aho imyaka ya gatanu ari 11, imyaka ya gatandatu ikaba 10.

Mu ishuri abanyeshuri baba ari benshi cyane
Mu ishuri abanyeshuri baba ari benshi cyane

Kuri buri ntebe hicaraho abana bane mu myaka ibanza hamwe na batatu mu myaka mikuru, kubera iyo mpamvu hari abana bavuga ko bibarushya kumva neza amasomo kubera urusaku ruterwa n’ubwinshi mu ishuri riba ririmo abatari munsi ya 80.

Abarimu na bo hari abavuga ko bafatwa n’indwara zo gusarara kuko ngo barwana no kugira ngo buri munyeshuri yumve neza amasomo, bagakurizamo no kumeneka umutwe.

Umwe muri bo yagize ati “Hari igihe umuntu asohoka yasaraye, niba mpagaze hariya kugira ngo ijwi rizagereyeyo bisaba ko abana bose bitonda, kandi ibyo ntibishoboka kuko ari benshi”.

Imbere mu marembo ya GS Kagugugu, hari Ikigo nderabuzima cya Kagugu na cyo cyakira abaza kwivuza batuye muri ako kagari ndetse n’ako bituranye ka Musezero mu murenge wa Gisozi.

Igihozo Esther waje kuhavuriza umwana agira ati “Ushobora kugera hano saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ugataha izindi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, akazi mu rugo kaba kapfuye”.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kagugugu, Mushatsi Joseph, asobanura ko abaturage baza kuhivuriza bangana na 86,406, buri muforomo uhakora akaba yakira ku munsi abaturage batari munsi ya 80.

Kwa muganga na ho abarwayi baba ari benshi
Kwa muganga na ho abarwayi baba ari benshi

Mushabitsi akomeza agira ati “Abaforomo bafite akazi gakomeye, urumva kuvura abantu benshi gutyo kandi umurwayi umwe amarana na muganga iminota iri hagati y’itanu n’icumi”.

Ubariye umuganga w’i Kagugu igihe akora ku munsi atafashe umwanya wo kumira amazi cyangwa kureba uko ikirere cyifashe hanze, wasanga akora amasaha atari munsi ya 13 ku munsi. Ni amanywa yose wongeyeho isaha imwe y’ijoro.

Kagugu, amaboko menshi ya Leta

Nubwo itangwa rya serivisi muri aka kagari rigoranye bitewe n’ubwinshi bw’abaturage, ku rundi ruhande ngo iyo Leta ishatse kubakuramo umusanzu w’igikorwa runaka birayorohera.

Umuyobozi w’Akagari ka Kagugu, Mugabo, avuga ko buri kwezi bajya bakusanya umusanzu w’umutekano utari munsi y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu.

Uyu muyobozi akomeza ashimira abaturage b’akagari ke avuga ko bakunda umurimo, ku buryo ngo bujya gucya bakwiriye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ari nayo mpamvu bahawe imodoka zijya mu byerekezo byose.

Ibarura rya LODA ryo mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 rigaragaza ko Akagari ka Kagugu kari gafite ingo 13.080 zigizwe n’abantu 49,288, kagakurikirwa n’aka Musezero muri Gisozi na ko ngo kari gafite abaturage 29,066.

LODA ivuga ko Akagari ka Muhe ko mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, ari ko gatuwe n’abaturage bake cyane mu gihugu, bakaba bagize ingo 127, mu gihe Akagari k’Ubumwe mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, gafite ingo 215.

Andi mafoto:

Photo: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ndabasuhuje cyane kdi nshimira uyu munyamakuru iyi nkuru irimo ubunyamwuga ,gusa icyo nabivugaho n’uko Nubwo yavuze kagugu gusa ariko ubundi Umurenge wa Kinyinya arinawo aka kagali ka kagugu kabarizwamo wose uraryoshye kuko habamo ubuzima bwiza bworoshye kdi buhendutse kdi Umutekano mwinshi kdi ucunzwe #kinyamwuga uboneka muri uyu murenge , Bituma umuturage uhagaze wese yumva yifuza kuba yahaguma akahatura ,arinabyo bituma abaturage biyonera cyane kurwego rungana uku ,kdi ni byiza kuko abaturage benshi iyo bakora neza aba ari amaboko yaho bari n’igihugu muri rusange, kubijyanye n’ibikorwa remezo birahari gusa nuko bidahagije kubera ubwinshi bw’abaturage nk’uko Executif w’akagali ka kagugu yabisobanuye Nanamushimira cyane kuko Arashoboye pe!ahubwo Hakorwe ubuvugizi inzego zose zihakorera zongererwe ubushobozi buhagije kugira ngo zibashe guhaza abakenera services bose,nko kuba bakwongera. abakozi ku kagali, kwongeera ibyumba by’amashuri, kwagura ibitaro bya kagugu nokubyongerera ubushobozi nibindi... bityo abaturage bakabona ibibafasha kwiyubaka nokwubaka igihugu cyacu muri rusange,. murakoze!!.

Tuyisenge Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

Kagugu ni nini kabisa, ishobora kuba ariyo ifite utujagari twinshi kabisa. Ariko ubuzima bwaho burahendutse cyane, kuburyo abantu b’amikoro aciriritse benshi ariho batuye.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Alias uvuze ukuri,igishushanyo mbona kirakenewe cyane,kuko gituma abaturage batubaka mu kavuyo kigatuma hirindwa no gusenyerwa igihe runaka,ikindi niba bitabira ibikorwa bya Lata nkuko byavuzwe mu nkuru bakagombye nabo kugezwaho iterambere nk’imihanda,isoko rigezweho ivuriro Rimini,amashuri n’ibindi ntekerezako mu mihanda Gasabo ariyo iri inyuma mu mugi wa Kigali ikwiye kwikosora.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Kagugu nubwo ituwe cyane ifite nigice kinini kidatuwe kirimo inzuri zikorerwamo ubworozi nko kwa Gatera kwa Kanamugire callixte udasize nigice kinini cyaho bita mubanyamerika ahahoze hacukurwa umucanga

Ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Voila, Dukeneye abanyamakuru nk’ aba bakora inkuru zifitiye abaturage akamaro kandi zishobora gufasha inzego z’ubuyobozi gufata ibyemezo bigamije guteza imbere umuturage.
Ndatanga urugero: ubucucike bw’abaturage muri Kagugu ni kimwe mu byatuma hakorwa igishushanyo kigaragaza uko abaturage bagombye gutura neza, ibikorwa remezo bikabageraho vuba kandi neza bitabangamiye ubuzima bw’abaturage muri rusange ndetse hakabungwabungwa ibidukikije bigirira akamaro abo baturage!
Bravo Kamuzinzi wa KT

Alias yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Uyu Munyamakuru ndamushimye cyane ,yaracukumbuye bihagije gusa Leta yacu nayo nkuko bikorwa n,ahandi nibategure neza icyahakorwa ngo buriya bucucike mu miturire no mu nzego zose bigabanuke abahatuye bagire imibereho myiza,ndabyizeye ko bizakorwa mugihe kitarenze imyaka 3!!

@Simon Kamuzinzi,komereza aho.

Silvester yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ndabashimiye cyane abakoze reactions kuri iyi nkuru mushima kandi namwe mwatanga ibitekerezo by’izindi nkuru twakoraho, murabyemerewe

Simon yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Kagugu Se wayigereranya n’iki ko Imana yayihaye umugisha!

Uhagera uri umukene ukahagirira ibihe byiza ,ukiyubaka kuko ubuzima bwaho bufasha umuntu kugira utwo abika kuri banki kdi nta nzara ikaba.

Imana ishimwe cyane

Ntareyakanwa yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Urakoze kudusangiza, ariko Ndabona werekanye Batsinda cyane kandi Kagugu inagira amaetage

Papi yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Urakoze cyane Butare

Simon yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Iyi nkuru ni nziza cyane kunzego zifata ibyemezo. Bravo simon and Marc

Butare yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka