Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi muri Kigali

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 13 Kanama 2020 ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali. Muri icyo gikorwa Polisi yafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi cumi na bitatu n’udupfunyika magana abiri (13,200) n’ibiro 10 by’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka yavuze ko bamwe bafatiwe mu Murenge wa Gisozi, abandi bafatirwa mu Murenge wa Kinyinya hose mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati "Abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya baduhaye amakuru ko uwitwa Hitayezu Emmanuel acuruza urumogi. Abapolisi bamufatiye kwa Habimana Richard amushyiriye udupfunyika 72, ubwo yari aruzanye abapolisi baramufashe bamujyana iwe basanga yari asigaranye udupfunyika 87."

SSP Tebuka akomeza avuga ko Hitayezu ari we wacuruzaga urumogi ruvuye k’uwitwa Mugorenejo Irene w’imyaka 60 binyuze kuri Mazimpaka Jean Paul.

Ati "Uyu Mazimpaka yarafashwe ahamagara Mugorenejo Irene kugira ngo amuzanire urumogi. Mugorenejo yaraje na we ahita afatwa abanza kwanga kwerekana iwe aho atuye mu Murenge wa Gisozi."

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, SSP Pierre Tebuka akomeza avuga ko abaturage bagiye kwerekana mu rugo rwa Mugorenejo abapolisi bahasanga uwitwa Mushimiyimana Speciose w’imyaka 40 babasatse mu nzu basanga harimo udupfunyika tw’urumogi 13,200 n’ibiro 10 by’urumogi.

Muri urwo rugo rwa Mugorenejo ni ho habikwaga urumogi rwose rwakwirakwizwaga mu baturage, hanafatiwe uwitwa Gashumba Gerard w’imyaka 25 na Sibomana Alex w’imyaka 31.

Mugorenejo avuga ko urumogi aruhabwa n’umuturage wo mu Karere ka Burera ari na we mucuruzi mukuru urumuzanira mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko SSP Tebuka yashimye uruhare rw’abaturage muri icyo gikorwa, abasaba gukomeza kwitandukanya n’abanyabyaha.

Ati "Kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage kuko ni bo baduhaga amakuru. Turashimira abaturage kandi tubasaba gukomeza ubu bufatanye."

Yasobanuriye abaturage ko kujya mu bikorwa by’ibiyobyabwenge ari icyaha gihanirwa n’amategeko ndetse ku bihano bihanitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka