Akarere ka Gasabo kijeje amacumbi abakene basenyewe n’ibiza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwijeje abaturage bako batishoboye basenyewe n’ibiza birimo imvura yaguye kuri Noheli mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ko butazabatererana mu gihe cyose batarabona aho baba.

Aba baturage bahawe ibikoresho bisimbura ibyangijwe n'ibiza, ariko barasaba n'aho kuba
Aba baturage bahawe ibikoresho bisimbura ibyangijwe n’ibiza, ariko barasaba n’aho kuba

Ubwo umuryango ‘ActionAid’ wari umaze kubashumbusha ibikoresho byangijwe n’imvura yaguye kuri Noheli, imiryango 44 yo muri Gasabo yasigaranye ikibazo cy’aho bazabyugamisha mu gihe indi mvura yaramuka iguye.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere burabakodeshereza aho baba bacumbitse, ariko hari abavuga ko ubukode bw’ukwezi kumwe bahawe burimo kurangira.

Umuturage wo mu mudugudu wa Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera agira ati “Abenshi muri twe ni abasenyewe kubera ibiza, baduhaye amafaranga y’ubukode bw’ukwezi kumwe, turibaza uko bizagenda nyuma yo kurangira, ibi bintu bizanyagirwa imvura nigwa”.

“Inzu zarahenze, izakodeshwaga amafaranga 15,000 ubu zageze kuri 25,000frw kandi akazi karabuze, ubwo rero tubuze aho kuba umugabo na we yahita yigendera”.

Ubuyobozi bw'akarere batuyemo buvuga ko buzakomeza gukodeshereza abatagira aho baba kugeza ubwo buzabubakira mu midugudu
Ubuyobozi bw’akarere batuyemo buvuga ko buzakomeza gukodeshereza abatagira aho baba kugeza ubwo buzabubakira mu midugudu

Hari undi muturage wakomeje agira ati “Turashaka uwaba aducumbikiye ku buryo ibi bintu bitazanyagirwa, naho twebwe imvura turayimenyereye”.

Umuryango uteza imbere imibereho myiza y’ingo ‘ActionAid’ uvuga ko wahaye aba baturage ibikoresho by’agaciro ka miliyoni eshashatu n’ibihumbi 300, birimo ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’amakaye y’abana.

Uwamariya Josephine uyobora ActionAid avuga ko n’ubwo badakorera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ngo batabura gutanga ubutabazi ku bantu bahuye n’ibyago by’impanuka cyangwa ibiza aho ari hose mu gihugu.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza, Languida Nyirahabimana, avuga ko aka karere katazatererana abaturage bako basenyerwa n’ibiza mu gihe byagaragara ko badafite aho baba hameze neza.

Yagize ati “Mu minsi ya mbere ni ugucumbika, ariko tuzabafasha nk’uko dufasha abandi bose batishoboye, abishoboye bariyubakira abandi tuzabubakira mu midugudu, ariko hagati aho abadafite aho baba tuzabakodeshereza.”

“Ntabwo twabatererana igihe cyose batarabona aho baba, ntabwo twakwemera ko abaturage bacu barara hanze”.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu bacumbikiye imiryango 88 y’abaturage batishoboye basenyewe kubera ibiza, akarere kakaba gateganya kububakira mu bice byagenewe imidugudu mu mirenge ya Gikomero, Rutunga, Jali na Jabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka