Ikiraro cyo mu kirere kuri Yanze gitumye ab’i Kanyinya na Jali batongera kurara mu gasozi

Abamenyereye kwambuka umugezi wa Yanze hagati ya Kanyinya muri Nyarugenge na Jali muri Gasabo, ntibazongera guhagarika ingendo mu gihe haguye imvura nyinshi kuko bahawe ikiraro kigezweho.

Ku mugezi wa Yanze hagati ya Kanyinya na Jali ubu inzira y'amaguru ni nyabagendwa nyuma yo kuhashyira ikiraro cyo mu kirere
Ku mugezi wa Yanze hagati ya Kanyinya na Jali ubu inzira y’amaguru ni nyabagendwa nyuma yo kuhashyira ikiraro cyo mu kirere

Umuryango witwa Bridges to Prosperity ufatanyije n’akarere ka Nyarugenge, bubatse iteme(ikiraro) rinyura mu kirere rireshya na metero 132, rikaba rizafasha abaturage bambukiranya utwo duce bagenda n’amaguru.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko iteme ryo kuri Yanze rifashije abaturage b’i Kanyinya, Shyorongi na Jali kutazongera gukora ingendo zibasaba kuzenguruka i Nyabugogo hareshya n’ibimetero birenga umunani.

Ngabonziza yagize ati "Ikiraro usanga gikoreshwa cyane cyane n’abajya mu isoko i Shyorongi baturutse cyane cyane muri Jali, ariko hari n’abanyeshuri bambukiranya ibyo bice byombi bajya cyangwa bava ku ishuri".

Avuga ko abatuye hakurya i Jali bakenera ikigo nderabuzima cya Kanyinya kuko ngo ari ho hababera hafi kurusha ikiri mu murenge batuyemo.

Abaturage mu murenge ya Kanyinya na Jali bavuga ko iteme ry’ibiti ryari risanzweho kugeza mu mwaka ushize ryarengerwaga n’amazi mu gihe cy’imvura, kandi kuva icyo gihe ngo bazengurukaga i Nyabugogo nyuma y’aho ritwawe n’umwuzure mu itumba rya 2020.

Umuturage witwa Nzaramba Augustin utuye i Kanyinya agira ati "Iyo imvura yabaga yaguye abantu b’i Jali babaga bari i Kanyinya twarabacumbikiraga bakarara, kimwe nk’abantu bacu babaga bari i Jali nabo bahita bacumbika, bakazambuka ari uko umugezi wuzurutse".

Nzaramba avuga ko abishoboye bafite amafaranga y’urugendo ari bo bategaga imodoka zibanzengurukana i Nyabugogo bakazamukana ahitwa i Nyamabuye bajya i Jali, ndetse n’abavayo bikagenda bityo.

Nzaramba akomeza avuga ko abanyeshuri bava hakurya muri Jali batazongera gusiiba ishuri mu gihe cy’imvura, kandi ko amasoko y’i Shyorongi muri Rulindo na Rubingo muri Jali atazongera kubura abajya kuyarema.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Nyarugenge avuga ko iryo teme ryo kuri Yanze ryubatswe hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 133, muri zo akarere katanzemo arenga miliyoni 57 n’ibihumbi 960.

Ngabonziza akaba ashimira Bridges to Prosperity ku ruhare rusigaye yagize mu gutanga ibikoresho hamwe n’imirimo yo kubaka icyo kiraro.

Umuryango ’Bridges to Prosperity’ uvuga ko hirya no hino mu Rwanda hakenewe kubakwa ibiraro binyura mu kirere bigera kuri 300, bikaba byitezweho gukura abaturage mu bwigunge no kuborohereza kugenderana no guhahirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka