Kigali: Barashinja APAPEC Irebero kwambura rwiyemezamirimo, bigatuma atabahemba

Abaturage bubatse ikibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball hamwe n’amarembo (gate), ku ishuri rya APAPEC Irebero, riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko iri shuri ryanze kwishyura rwiyemezamirimo wabakoresheje, none na we akaba yarabambuye.

Bavuga ko hashize amezi arenga atatu imirimo yo kubaka icyo kibuga n’amarembo irangiye, ariko bakaba bishyuza rwiyemezamirimo wabakoresheje muri iyo mirimo, na we akababwira ko atarishyurwa.

Mu bishyuza harimo abakoze imirimo yo kubaka, igendanye n’ubwubatsi ndetse n’abagemuye ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka. Harimo kandi abanyeshuri bakagombye kuba barasubiye ku mashuri, ariko bakaba barazitiwe no kuba barabuze amafaranga abajyana ku ishuri.

Muri bo hari uwitwa Edouard Shumbusho, wakoze imirimo yo gusudira ibyuma byakoreshwaga mu kubaka, akavuga ko rwiyemezamirimo amufitiye umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 572.

Bavuga ko bamaze amezi atatu barangije imirimo, ariko bakaba batarishyuwe
Bavuga ko bamaze amezi atatu barangije imirimo, ariko bakaba batarishyuwe

Agira ati “Ibi byuma byose ni jyewe wabisudiye, kugeza ubu hari amafaranga ntarishyurwa. N’ubu tuvugana tuvuyeyo nta cyo bitanze, kandi no ku wa mbere tuzasubirayo igihe cyose bataratwishyura”.

Hari undi uvuga ko yagemuye ibyuma byakoreshejwe mu kubaka ikibuga cya basketball, rwiyemezamirimo akaba amurimo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 470.

Agira ati “Ni jye wagemuye ibyuma byakoreshejwe mu kubaka iki kibuga hamwe n’amatiyo, ariko ku mafaranga bagombaga kunyishyura bampaye makeya, ubu bandimo ibihumbi 470”.

Rwiyemezamirimo wakoresheje abo baturage, Anastase Murwanashyaka, uhagarariye Kompanyi yitwa ‘Etexma Company Ltd’, avuga ko na we amaze guta umutwe, bitewe n’uko bamuhoza ku nkeke bamwishyuza amafaranga kandi atarayabona.

Avuga ko ibyo yumvikanye n’ishuri APAPEC Irebero byose yabikoze, ndetse ngo akaba yaranatanze inyemezabwishyu (facture) asaba kwishyurwa, ariko na n’ubu bakaba nta cyo baramumarira.

Ati “Ba nyir’ikigo turaganira, nkanababwira ko bibaye byiza bakwishyura abakozi wenda jye tugasigara tuganira ariko bo bishyuwe. Nanditse nsaba ko ibikorwa twakoze byakwakirwa by’agateganyo, ariko na byo ntibarabinyemerera”.

Iki kibuga cya basketball ni kimwe mu bikorwa byubatswe
Iki kibuga cya basketball ni kimwe mu bikorwa byubatswe

Kigali Today yagerageje kuvugana na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ishuri APAPEC Irebero, Appolinaire Nshimiyimana, avuga ko ari mu nama, icyakora mu butumwa bugufi bwa telefoni, yavuze ko rwiyemezamirimo yagiranye amasezerano na Komisiyo ishinzwe ubwubatsi mu kigo, kandi ko iyo komisiyo itarakira by’agateganyo (reception provisoire) ibikorwa byakozwe.

Uyu muyobozi yavuze ko we ibyo atabyivangamo, kuko we mu bikorwa nk’ibi icyo akora ari ugusinya ku bwishyu (payements), mu gihe uwubaka (rwiyemezamirimo) yamaze kumvikana n’abagize komisiyo.

Uhagarariye Komisiyo y’ubwubatsi ku ishuri APAPEC Irebero, Abdoul Karim, yabwiye Kigali Today ko ishuri ritigeze rirenga ku masezerano ryagiranye na rwiyemezamirimo, kuko bemeranyijwe ko azishyurwa mu byiciro bitewe n’aho imirimo igeze, kandi ibyiciro bibiri akaba yarabihawe, hasigaye kimwe.

Abdoul Karim avuga ko ku cyiciro cya gatatu rwiyemezamirimo yananiwe kugeza imirimo ku cyiciro yagombaga kuyigezaho, bituma hafatwa umwanzuro ko hajyaho itsinda rizagenzura niba imirimo yasabwe gukora yarayikoze uko bikwiye, hakabona kubaho kwakira by’agateganyo ibikorwa byakozwe.

Ati “Kugeza ubu hari itsinda rigomba gusuzuma niba ibyo yasabwe gukora yarabikoze uko yabisabwe, noneho habeho reception provisoire, cyane ko byagaragaye ko harimo utuntu agomba gukosora. Nta n’ideni tumufitiye ikibazo ni procedures. Tugomba kugendana na we gakeya tugakora ibintu mu mucyo”.

Kugeza ubu abantu bishyuza uyu rwiyemezamirimo ni abantu 42, bishyuza amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni esheshatu (6,000,000Frws). Naho rwiyemezamirimo (Etexma Company Ltd), we akaba yishyuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka