Kigali : Ibitaro byasezereye abantu 7 muri 11 bakomerekejwe na Gerenade

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibitaro byasezereye abantu barindwi (07) mu gihe bane (04) bakitabwaho n’abaganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, kandi na bo bakaba barimo koroherwa.

Mu butumwa Polisi yanyujije kuri Twitter, yasabye umuntu wese waba warahuye na Tunezerwe Jean Paul ejo ku wa kane ko yakwegera sitasiyo ya Polisi imwegereye agatanga amakuru.

Polisi yatanze n’imirongo ya telefone abantu bahamagaraho bagatanga ayo makuru, iti “Mushobora no kuduhamagara kuri 112, 0788311155 (iri no kuri whatsApp).”

Uyu Tunezerwe Jean Paul ni we waturikanwe na Gerenade yari afite ahita apfa, bikaba byabaye ku mugoroba tariki 07 Gicurasi 2020 (ahagana saa kumi n’imwe n’igice), bibera mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bantu 11 barakomereka nk’uko Polisi yabitangaje.

Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 y’amavuko, ngo yinjiranye gerenade muri ’Salon de Coiffure’ iri ahitwa kwa Nayinzira mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, arayifungura ihita imuturikana.

Nyiri ’ salon’, kimyozi witwa Niyikiza Pacifique yabwiye Polisi ko uwo musore yari asanzwe aza kuhiyogosheshereza, akaba kuri iyi nshuro ngo yaje amubwira ko afite ikintu mu mufuka, yajya kureba agasanga ari gerenade icumba umwotsi.

Niyikiza avuga ko yahise asaba uwo mukiriya we gusohoka vuba na bwangu, ariko gerenade ikaba yahise imuturikana ako kanya agahita apfa, ndetse hari n’abandi bantu 11 bakomeretse barimo babiri bakomeretse bikomeye.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rikomeza rivuga ko abakomeretse barimo umwana w’imyaka 12 n’undi w’imyaka umunani. Bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, umurambo w’uwitabye Imana ukaba wajyanywe gusuzumwa mu bitaro bya Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuganye na Kigali Today, ashimangira ibiri mu itangazo, avuga ko n’ubwo hari hakirimo gukorwa iperereza ryimbitse, guturika kw’iyi gerenade bidafatwa nk’igikorwa cy’iterabwoba.

CP Kabera yagize ati "Hashobora kuba hari n’ikindi kibazo yari yifitiye ariko ntabwo byafatwa nk’iterabwoba rwose".

Polisi y’u Rwanda ku mugoroba yatangaje ko ikomeje iperereza ryimbitse kugira ngo bimenyekane aho nyakwigendera yakuye iyo gerenade.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo nyakwigendera Imana imwakire mubayo kd nabakomerekejwe niyo grenade bakomeze kwihangana kd bitabwaho nkuko bikwiye.murakoze

Kamana eric yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka