Abatuye muri ‘Bannyahe’ batangiye kwimurwa (Video)

Abaturage182 batangiye kwimurwa mu Mudugudu wa Kangondo ya mbere mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kubera ko amazu yabo ari mu manegeka ashobora gutwarwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi iri kugwa.

Amazu afite ibibazo byo kuba yasenyuka vuba ni ayo mu gishanga gitandukanya Kangondo ya mbere na Kibagabaga, aho abaturage bari batuye mu buryo butemewe n’amategeko ahazwi nka Bannyahe.

Amazu abarirwa muri 20 yamaze gusenywa n’amazi y’imvura, mu gihe andi menshi bigaragara ko ashobora gusenyuka kuko yarengewe n’imyuzure, amazu 130 akaba anagaragaza ibimenyetso byo guturagurika ku buryo isaha ku isaha yahirima

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, avuga ko gutangira kwimura abo baturage bifite aho bihuriye n’itangazo ry’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagiye rivuga ko imvura nyinshi izakomeza kugwa muri ibi bihe ndetse no mu mezi ari imbere kugeza muri Gicurasi.

Agira ati, “twamenyeshejwe ko tuzagira imvura nyinshi mu byumweru biri imbere kandi iyo mvura ikazakomeza kugwa, ntabwo twategereza ko ibiza bitugwira, ni yo mpamvu twashishikarije abaturage kuba bakwimukira ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.”

Ati “Twateganyije miliyoni 25frw muri iki gikorwa, buri muryango ukaba uhabwa ibihumbi 90frw yo kuba ukodesha mu gihe amazu barimo kubakirwa mu Busanza atari yuzura, iki ni icyemezo kidasubirwaho kuko tugomba gutabara ubuzima bw’abaturage bitaraba nabi.”

Abantu 60 bamaze gupfa mu mezi abiri ashize kubera ibiza

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza (MINEMA), itangaza ko kuva muri Mutarama 2020, abantu 60 bapfuye biturutse ku biza bikomoka ku mvura nyinshi, mu gihe abagera kuri 90 bavunitse, naho amazu 900 arasenyuka, Ha 200 zihinzweho imyaka na zo zatwawe n’amazi.

Umujyi wa Kigali muri iki cyumweru watangaje ko imiryango 1100 ituye nabi mu bishanga no mu manegeka igomba kwimurwa mu gihe cya vuba gishoboka mu gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Umwali avuga ko gahunda y’umujyi wa Kigali n’izindi nzego ku bufatanye nakarere ka Gasabo bafashe ingamba zo kwimura abaturage batuye mu manegeka mbere y’uko bagwirirwa n’ibiza.

Ubwo yaganiraga n’abatuye Kangondo ya mbere, Umwari yavuze ko hari abari bakomeje gutsimbarara kwimuka mu manegeka batuyemo, nyamara ari inshingano za leta kurinda abaturage bayo Ibiza.

Avuga ko ibigenda byangirika bibonwa na buri wese, nyamara hakaba hari abaturage badashaka kwimuka kubera gushaka ingurane y’ibyabo, kandi ko inzego za Leta zakomeje kubabwira ko ziri kwiga uko babona amazu ajyanye n’igihe batuzwamo agomba kuba yuzuye bitarenze Kamena 2020.

Agira ati, “Ntabwo tuzicara ngo turebere abaturage bacu bapfa, dufite ingero nyinshi nko mu murenge wa Jari aho umuryango w’abantu barindwi wagwiriwe n’inzu bose bakitaba Imana. Ese namwe ni byo mwifuza? Abaturage basubiriza rimwe bati oya”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bugaragaza ko hari ahantu hagaragaye ko igihe imvura yakomeza kugwa ari nyinshi hari ibice bizarengerwa n’amazi akibasira inzu zitari nkeya.

Hamwe mu hagaragajwe hateye impungenge ni mu bice bya Nyarutarama, Mulindi na Kangondo ya mbere ahanatangirijwe igikorwa cyo kwimura abaturage.

Umwali avuga ko ubuyobozi bwagiranye ibiganiro n’imiryango igomba kwimurwa ituye aho bigaragara ko ubuzi bwabo bushobora kujya mu kaga kubera ibiza, kandi ko Leta yateguye inkunga yo kubatera ngo babe bakodesha aho baba igihe amazu bari kubakirwa ataruzura.

Agira ati, “Twamaze kwimura imiryango 10 ku Kimihurura, ubu turakomereza hano, twamaze kugaragaza amazu ashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ari nayo tuzaheraho twimura abayatuyemo”.

Abaturage batangiye kuva ku izima ryo kwimurwa

Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kangondo ya mbere Olive Mukamurigo, wamaze gufashwa kwimurwa avuga ko yari afite amazu amwinjiriza amafaranga ibihumbi 130frw ku kwezi, ariko akaba yavuye ku izima akimuka mu gihe Leta igishaka igisubizo kirambye.

Agira ati, ikintu cya mbere ni ukugira ubuzima, ubu noneho ndumva impamvu umujyi wa Kigali wafashe ingamba zo kutwimura, ndetse n’icyerecyezo cyawo, ubu tugiye gukodesha mu gihe dutegereje kwimurirwa mu mazu ajyanye n’icyerekezo”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko amazu 392 ari kubakirwa imiryango ituye mu manegeka bikaba biteganyijwe ko azaba yuzuye bitarenze ukwezi kwa Kanama 2020.

Inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iyo gucunga ibiza, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, ikigo gishinzwe amazi n’amashyamba n’igishinzwe ibidukikije REMA byagaragaje ko biri kwiga uko muri iki cyumweru nibura imiryango 1100 yaba yimuwe igakurwa mu manegeka.

Ibindi bice bishobora kwibasirwa n’ibiza mu mujiyi wa Kigali ni nka Mpazi Ravine ku Cyimisagara hafi ya Maison des Jeunes, Gikondo-MAGERWA, Kimihurura mu Myembe, Gikondo, Nyarutarama, Mulindi hafi y’ivuriro Legacy, ku muhanda wa Poid Lourds, Kangondo ya mbere, Gatsata, Rwampara na Rugunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuri njyewe biranezeza cyane kuko kurengera ubuzima bwumunyarwanda nibyiza erega amagara araseseka nayorwa mugihe bariho bazabona ibindi ariko aramazi nabarengera tuzahangayi cyane bikaze ndashimira nyakubahwa wacyu president Paul kagame kubyiza atugezaho nokutuzirikana💟❤

Fridaus yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka