Atewe impungenge n’ingo zikennye zibamo abantu banywa ibiyobyabwenge

Umwalimu mu Itorero rya ADEPR witwa Minega Jean de Dieu avuga ko mbere yo kwakira agakiza ngo yanyweye ibiyobyabwenge bimutera kurya cyane bidasanzwe, akaba ngo atewe impungenge n’ingo zirimo abantu bakennye banywa ibiyobyabwenge.

Mwalimu wa ADEPR, Minega Jean de Dieu arakangurira abantu kureka ibiyobyabwenge cyane cyane abadafite ubushobozI bwo kubona ibiribwa bihagije
Mwalimu wa ADEPR, Minega Jean de Dieu arakangurira abantu kureka ibiyobyabwenge cyane cyane abadafite ubushobozI bwo kubona ibiribwa bihagije

Minega yabivuze ubwo bari mu bukangurambaga bwakozwe na Paruwasi ya ADEPR-Gasave ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ubukangurambaga bwari bugamije kwigisha abatuye uwo murenge kureka ibiyobyabwenge.

Agira ati “Iwacu bigeze guteka ibijumba n’ibishyimbo turarya, turangije njya kunywa urumogi, ako kanya nahise numva inzara idasanzwe ndagaruka isafuriya y’ibyari byasigaye yose ndayeza, kandi numvaga ntahaze”.

“Muramutse muri nk’abantu batatu mu rugo, niba murya agafuka k’umuceri mu mezi abiri, iyo munyweye ibiyobyabwenge mushobora no kukamara mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, urwo rugo ruba rugowe cyane”

“Bariya bantu bafungura ibirenze urugero baba bafite ingorane zikomeye, uramutse uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe uba ushobora kwiba no gukora ibindi bikorwa bibi kugira ngo ubashe kubaho”.

ADEPR mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
ADEPR mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Umushumba wa ADEPR Gasave, Pasiteri Rugema Vedaste na we avuga ko bamaze icyumweru basura ingo z’abantu barimo abakoresha ibiyobyabwenge, bakaba ngo barafashije abantu 100 guhinduka abarokore no kureka ibiyobyabwenge.

Pasteri Rugema agira ati “Abantu 100 ni bake, twumvaga muri iki cyiciro tuzabona abantu bari hagati ya 400-500 baretse ibiyobyabwenge, ariko ibi bintu bigira imbaraga ku buzima bw’umuntu, turakomeje kuvuga ubutumwa kugira ngo n’abasigaye bazabivemo, iki giterane turumva cyaba ngarukamwaka”.

Bayavuge Alphonsine, umukobwa w’imyaka 22, kuri ubu aribana nyuma yo kubyarira iwabo bakaba baramwirukanye. Avuga ko bamusambanyije azize gushukishwa inzoga, izo ADEPR yo ishyira mu biyobyabwenge.

Bayavuge wasuwe iwabo mu bukangurambaga bwakorwaga na ADEPR, avuga ko atazongera kugeza inzoga mu kanwa ke ndetse ko agiye kwiyegurira Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka