Dore uko ‘Guma mu Rugo’ ihombya abantu ikarengera ibidukikije

Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 ubwo Abaturarwanda bose bari bikingiraniye mu ngo kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’Igihugu waragabanutse ku rugero rwa 12.4%, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wawubanjirije wa 2019.

Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw'ubukwe n'ikibuga cy'imikino ubu hamaze kuza ibihuru
Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw’ubukwe n’ikibuga cy’imikino ubu hamaze kuza ibihuru

Iryo gabanuka ry’ubukungu (kuva ku mafaranga miliyari 2,346 mu gihembwe cya kabiri 2019 kugera kuri miliyari 2,175 mu gihembwe cya kabiri cya 2020), ryatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka ushize.

Na none hagati mu kwezi kwa Mata k’uwo mwaka ubwo Guma mu rugo ya mbere yari irimbanyije, inzobere mu birebana n’imyuka ihumanya ikirere mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Dr Kalisa Egide, yagiranye ikiganiro na Kigali Today, avuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, guhumana k’umwuka abantu bahumeka byagabanutse ku rugero rungana na 20%.

Ibyo byose byaterwaga n’uko nta muntu wasohokaga hanze ngo ajye kwiga, gukina, gucuruza, mu bikorwa by’ubucukuzi, mu bwubatsi, gutema ibihuru n’amashyamba, inganda zarafunzwe, ingendo zarahagaze zaba iz’amaguru, imodoka n’indege ku buryo nta wari kujugunya imyanda ku gasozi, ubuzima bw’abantu bwabaye nk’ubuhagaze.

Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka
Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka

Kugeza ubu muri Kigali nta rusaku rucyumvikana rw’imiziki mu tubari, urwo guhonda ibyuma cyangwa gusatura imbaho mu dukiriro, ibintu byose bikaba biryamye hasi ku buryo Guma mu rugo iramutse yisunitseho nk’indi minsi mike nta wabasha kugira icyo aramura.

Gushyingura abantu bapfuye byakongera bikamera nko mu gihe cya kera ubwo babajyanaga mu kirago no mu byatsi, nk’uko twabisobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gikora amasanduku yo gushyinguramo abitabye Imana.

Yagize ati”Umuntu ashobora kuba avuye i Nyamirambo ashaka isanduku hano, ariko bitewe no kutabona uko ahagera (muri ibi bihe bya guma mu rugo), ahita ashakisha imbaho muri karitiye bagakora iyo babonye, Ahubwo ndabona bazajya babashyira ku gasozi, cyangwa babarekere kwa muganga Leta yirwarize, niba yabashyira muri shitingi simbizi”.

Uyu mucuruzi avuga ko uretse kubura abakiriya baza kugura amasanduku yo gushyinguramo ababo bitabye Imana, nta n’ahantu ashobora kuvana ibikoresho by’ibanze nk’imbaho n’imisumari kuko biba bikingiraniye mu maduka.

Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi
Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yahaye ikiganiro Kigali Today avuga ko gahunda ya Guma mu rugo ishobora kuba igora abantu muri iki gihe, ariko ko mu gihe kizaza izagaragaza umusaruro.

Yagize ati “Turacyafite amazi yandujwe n’ubutaka bwacu bugenda, haracyari abantu batema ibiti bitarakura nubwo ibihari ubu bimeze neza kuko ibikorwa by’abantu byagabanutse, haracyari abamena itaka mu bishanga n’ibindi. Guma mu rugo twebwe idufitiye akamaro cyane, mu myaka iri imbere abantu bazabona ko yagize ingaruka nziza ku bidukikije”.

Ministiri Mujawamariya avuga ko kugabanuka kw’ibikorwa bya muntu bituma abantu batangira kubona umwuka mwiza bahumeka n’amazi y’imigezi n’ibiyaga agatangira kuba urubogobogo, ari nako ibinyabuzima byari bigiye gushira ku isi byongera kubona ubuturo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka