Yaretse akazi kamuhemba miliyoni ajya gushakira imibereho abafite ubumuga

Uwitwa Gilbert Kubwimana wayoboraga ikigo cy’Abanyamerika kigura uduseke mu Rwanda, avuga ko yemeye gusiga umushahara wa miliyoni yahembwaga atangira gutabariza ingo zirimo abana bafite ubumuga.

Kubwimana Gilbert uyobora umuryango Love with Actions
Kubwimana Gilbert uyobora umuryango Love with Actions

Kubwimana avuga ko yatekereje gushinga umuryango ufasha ukanakorera ubuvugizi abana bafite ubumuga mu mwaka wa 2017, ubwo yari ahuye n’ababyeyi b’abo bana babaga baratawe n’abagabo babo, ngo babaziza ko (iwabo w’umugore) bafite nyabingi n’abadayimoni.

Ibi kandi bishimangirwa n’uwitwa Mukayiranga Julienne wabyaye abana babiri bafite ubumuga, aho agira ati “Umwana wa mbere naramubyaye umugabo arabyakira, ariko mbyaye uwa kabiri na we ufite ubumuga umugabo aranta aragenda, agurisha n’inzu twarimo kugeza n’ubu sinzi iyo yagiye, ubuzima bwatangiye kunsharirana.”

Mukayiranga akomeza agira ati “Uwo mugabo yavugaga ko nshobora kuba mfite abadayimoni batuma mbyara abana bafite ubumuga.”

Nyuma y’imyaka itatu Kubwimana amaze ashinze umuryango “Love With Actions(LWA) ” mu Murenge wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo, ngo nta mwana ufite ubumuga ugihishwa mu nzu cyangwa ngo yicwe n’inzara.

Kubwimana avuga ko akomangira abantu batandukanye cyangwa inzego zaba iza Leta, iz’abikorera n’imiryango inyuranye, asabira abana bafite ubumuga n’imiryango babamo akenshi ngo iba itishoboye.

Avuga ko mu bo yitabaje hari abamuha ibiribwa n’imyambaro, yakwiyambaza abaganga bagorora ingingo cyangwa abavura uburwayi bwo mu mutwe ngo harimo abemera guhita bakira abo bana bakabavura, ndetse n’abacuruzi b’ibintu bitandukanye bitewe n’icyo Kubwimana akeneye ngo harimo abamwumva.

Kubwimana agira ati “Umushahara nahembwaga wari munini ntaho uhuriye n’ibyo naba mbona aha, kandi nari nararangije Kaminuza mfite impamyabushobozi ihanitse(Masters) mu bijyanye n’icungamari.”

Ku wa 19 Kamena 2020, Kubwimana ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo n’Akarere ka Gasabo, batashye inzu yubatswe ku bufatanye bwe n’izo nzego z’ibanze, bayishyikiriza imiryango ibiri irimo abana bafite ubumuga hamwe n’indi ibiri y’abantu batishoboye.

Kubwimana agira ati “Icyanteye ishyaka ryo gutangira gufasha abana bafite ubumuga, ni uko nasanze Abanyarwanda dufite urukundo, naribazaga nti ‘ese abanyamahanga ni bo bazajya bafata indege baze gufasha bene wacu hano, njyewe nakora iki?”

“Abanyarwanda si bose bafite umutima wo gufasha abababaye, ariko hari n’abandi bahita bagusubiza iyo ubasabye”.

“Mu gihe twubakiraga abantu iriya nzu, hari abo najyagaho ukabona arakubwiye ngo ’genda uzagaruke ejo’, wasubirayo ukabona aguhaye nk’imifuka 10 y’isima, undi akaba aguhaye ibyuma byo gukora urugi.”

Kubwimana avuga ko afatanyije n’Umurenge wa Bumbogo n’Akarere ka Gasabo, ngo bazakomeza gushakira aho kuba imiryango ine itishoboye irimo abana bafite ubumuga.

Kubwimana Gilbert (wicaye imbere wambaye umweru) hamwe n'imiryango irimo abana bafite ubumuga
Kubwimana Gilbert (wicaye imbere wambaye umweru) hamwe n’imiryango irimo abana bafite ubumuga

“Akamaro k’ibi ni ukugira ngo duhindure imitekerereze y’abantu bavuga ko abafite ubumuga barimo abadayimoni cyangwa bavumwe, gukora igikorwa nk’iki ni ukubaha agaciro.”

Kubwimana ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD), ku bw’uruhare bagira mu kumufasha gutunga imiryango 41 irimo abana bafite ubumuga.

Ahakorera umuryango yashinze witwa ‘Love with Actions’ uretse kuba ababyeyi bajyanayo abana bafite ubumuga kubagaburira indyo yuzuye, ngo bahigira guhinga no korora, kudoda, kuboha uduseke, ndetse n’iyo barangije kwiga bahabwa amatungo(magufi), bagatangira no gukora ibintu bitandukanye Kubwimana akabashakira isoko ryabyo.

Kubwimana yizeza ko ibikorwa bye bitagarukiye muri Bumbogo gusa, ahubwo ko bizakwira mu gihugu hose mu gihe yaba abonye abafatanyabikorwa benshi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, MUDAHERANWA Regis avuga ko bagiye gukorana na ‘Love with Actions’ mu rwego rwo kwagurira ibikorwa nk’ibyo mu yindi mirenge.

Ku rundi ruhande, Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga na yo ivuga ko ibikorwa by’Umuryango washinzwe na Kubwimana bishobora kuzabera abandi Abanyarwanda urugero.

Kubwimana hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo n’akarere ka Gasabo, batashye inzu bafatanyije kubakira abatishoboye barimo n’ababyaye abana bafite ubumuga.

Amafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze abateguye iyi nkuru. Ibi bikorwa by’uwo muryango(Love With Actions) biragaragaza ko hari abantu Imana yashyize ku mutima umurimo wayo nyakuri(harimo kugera ku bababaye no kubafasha kuva ku ngoyi y’umubabaro). Imana ishobora byose ihe imigisha myinshi Gilbert wemeye kureka gukorera muri "Comfort zone) akajya ahagoye abenshi batakwemera kujya ariko akagira umumaro nyawo. Uwiteka yagure uwo muryango uzagere ku mbabare nyinshi kandi urwo rumuri umuyobozi w’uyu muryango yerekanye ruzagere kuri benshi.

Japhet yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka