Video: Polisi yahagaritse ubukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bwaberaga harafungwa

Ubukwe buri mu bikomeje gutuma abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko hari ababarirwa muri 80 baraye bafatiwe muri Hoteli Le Printemps iherereye mu Murenge wa Kimironko no mu kabari kitwa The Hapiness gaherereye i Remera.

Aba bafashwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu abandi 43 bafatiwe muri Cenetra Hotel iherereye mu Murenge wa Rusororo, na bo bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bose bafashwe baracibwa amande, bipimishe COVID-19 biyishyuriye bamenye uko bahagaze. Amahoteli ndetse na resitora bafatiwemo zirafungwa ukwezi kandi buri yose yishyure amande y’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’Amafaranga y’u Rwanda (150,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazatezuka gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kugeza igihe iki cyorezo kizatsindwa burundu.

Reba video umenye ibyabaye ku bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda covid19

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababantubararengereyearikomuboroherezeibihanomubabarire

Kudra yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka