Ibyumba by’amashuri bishya byatangiye kuruhura bamwe ubucucike n’ingendo

Ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021 abana biga mu mashuri abanza kugera mu mwaka wa gatatu batangiye igihembwe cya kabiri cya 2021, mu gihe abiga guhera mu mwaka wa kane kuzamura bo batangiye igihembwe cya gatatu.

Nta kibazo cy'ubucucike mu mashuri mashya yubatswe na Leta kuko ku ntebe hicaraho abana batarenga babiri
Nta kibazo cy’ubucucike mu mashuri mashya yubatswe na Leta kuko ku ntebe hicaraho abana batarenga babiri

Hari abagiye ku mashuri mashya amaze kubakwa muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba birenga 22,500, mu rwego rwo kugabanya ubucucike hirindwa icyorezo Covid-19, ndetse no korohereza abana kudakora ingendo ndende bajya cyangwa bava ku ishuri.

Uwase Josiane utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango mu mudugudu wa Kanyinya, avuga ko yajyaga ava mu rugo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akagera ku ishuri ribanza rya Kacyiru ahana saa moya (urugendo rw’isaha yose).

Uwase wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza asigaye ahinira hafi, agakora urugendo rutarengeje iminota 19 yo kugera ku ishuri ribanza rya Kariyeri ryubatswe haruguru y’iwabo muri uyu mwaka wa 2021.

Yagize ati "Ntabwo ngikererwa kandi nsigaye niga neza, ubu ngera mu rugo ngafasha ababyeyi imirimo nkanasubira mu masomo, ndumva amanota ngiye kujya mbona ntaho azaba ahuriye n’ayo nabonaga mu gihe nigaga ku Kacyiru.

Mugenzi we Ineza Aimé Joyeuse wigaga ku rwunge rw’amashuri rwa Gisozi II, ashima ko mu ishuri ubu basigaye bicara ari babiri ku ntebe mu gihe ahandi babaga ari batatu cyangwa bane, bigatuma bakubagana, banakopera mu gihe cy’ibizamini.

Nshimiyimana Joseph na we wigaga muri GS Gisozi II, avuga ko kwanduzanya Covid-19 bitazashoboka kuko mu kwicara bahana intera ya metero imwe, akaba yizeye kandi gutsinda mu ishuri kurusha uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’iryo shuri rishya rya E.P Kariyeri, Festus Karimunda, yasobanuye ko ibyumba by’amashuri bimaze gutungana neza ari 28 muri 38 byateganyijwe, bakaba barimo kwakira abanyeshuri bigaga mu mashuri yo ku Gisozi, Kacyiru na Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Ati "Hari abana bambukiraga mu bwato bajya ku Muhima, hakaba n’abambukiranyaga iyi mihanda bajya ku Kacyiru no ku Gisozi mu Gakiriro bikabagora cyane".

Ntabwo ibyumba by'amashuri bigomba kubakwa birenga 22,500 biramara biruzura byose
Ntabwo ibyumba by’amashuri bigomba kubakwa birenga 22,500 biramara biruzura byose

Buri cyumba muri EP Kariyeri giteganyijwe kutazarenza abana 46 kuko kijyamo intebe 23, kandi abana bakazicara ari babiri ku ntebe nk’uko ibipimo bya Leta n’Umuryango w’Abibumbye bibiteganya.

Mu yandi mashuri asanzwe nka GS Kagugu Catholique riri mu murenge wa Kinyinya ku birometero nka bitanu uvuye Kariyeri, ho umubyigano ku ntebe no mu ishuri urakomeje nk’uko bisanzwe.

N’ubwo GS Kagugu yubakiwe ikindi kigo kigomba kuyunganira ahitwa i Karama muri ako kagari, kugeza ubu ntabwo ubucucike mu ishuri buragabanuka na busa, bitewe n’imirimo yo kubaka ngo isa nk’iyadindiye.

GS Kagugu ifite ibyumba by’amashuri 54 byigiramo abana 7,600, bakaba bahwanye n’abana 141 muri buri cyumba. Usanga buri ntebe yicaraho abana nka batanu, aho babaye bake bakaba bane.

Umuyobozi wa GS Kagugu, Habanabashaka Jean Baptiste, avuga ko uyu mubare w’abana batangiye muri uyu mwaka wa 2021 wari kuba ugeze ku banyeshuri bakabakaba 9,000 iyo hatabaho kohereza bamwe i Karama.

Habanabashaka avuga ko ibyumba 13 bimaze kubakwa aho i Karama ari bike cyane, ari yo mpamvu bitabashije kugabanya ubucucike muri GS Kagugu.

Agira ati "Aho i Karama harimo kubakwa ibyumba 43, nibyuzura mu mwaka w’ishuri utaha mu kwezi k’Ukwakira hano i Kagugu tuzasigarana abana bagera kuri 5,000, n’ubwo ubucucike butazaba bushize kuko muri buri shuri hazaba harimo abana nka 55".

Mu barimu b’i Kagugu ndetse n’abanyeshuri baho, hari abagaragaza impungenge z’uko Covid-19 iramutse ihageze yafata benshi.

Hiyongeraho n’ikibazo cy’urusaku mu ishuri hamwe n’umubyigano ngo bituma abana batumva ibyo biga bikanateza mwarimu kunanirwa no gusarara, ndetse akaba atabasha kugera kuri buri mwana ngo asuzume imyigire ye.

Muri bimwe mu bigo by'amashuri bisanzwe nka GS Kagugu haracyari ubucucike bukabije
Muri bimwe mu bigo by’amashuri bisanzwe nka GS Kagugu haracyari ubucucike bukabije

Umuvugizi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Flavia Sarafina, avuga ko gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu ikomeje ariko itaragera ku rugero rwifuzwa.

Yavuze ko kugeza ku wa 19 Mata 2021, ibyumba by’amashuri byubatswe n’ingengo y’imari ya Leta bigeretse (amagorofa) bigeze kuri 63% ibitageretse byo bikaba bigeze kuri 93.7% byubakwa.

Hari n’ibyumba by’amashuri birimo kubakwa n’amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo ya Banki y’isi, byo bikaba bigeze kuri 72% (ibigeretse) na 95% ibitari amagorofa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka